Nyuma y’ibyumweru umunani bahugurwa uko banoza akazi bakora mu ishuri “Tigo Sales School”, abasore n’inkumi 60 bo mu mujyi wa Kigali, bahawe impamyabumemyi banasabwa gukomeza kunoza akazi bakora, ku buryo bagera ku bikorwa by’iterambere bamwe mu bakorana n’iyi sosiyete bamaze kugeraho.
Uru rubyiruko rwahuguwe muri iri shuri, barimo abakobwa 37 n’abahungu 23. Bimwe mu byo bahuguwe birimo kunoza umurimo, gutanga serivise nziza, gucunga umutungo, ururimi rw’Icyongereza n’ibindi, byose bikaba biri mu rwego rwo gutuma ibikorwa bakora byo gucuruza ibikorwa bya Tigo birimo n’amakarita, nabo babona ko akazi bahisemo hari aho gashobora kubavana kakagira n’aho kabageza.
Frank Montero ushinzwe ubucuruzi muri Tigo Rwanda yabwiye uru rubyiruko ko amasomo bahawe, bagomba kuyabyaza ibyiza kuko ariho bazahera bakomeza kwiteza imbere.
Frank yagize ati “Mwe nk’abakozi mucuruza ibikorwa bya Tigo, tubaha agaciro gakomeye twe nka Tigo ariko n’Abanyarwanda muri rusange kuko mubagenera umurongo w’itumanaho ku buryo bavuye mu bwigunge bakanateza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.”
Umwe mu bahuguwe na Tigo witwa Uwizemana Karimu, yabwiye IGIHE ko yatangiye gucuruza ibikorwa bya Tigo mu mwaka wa 2011 kandi kugeza ubu hari aho yamugejeje.
Yagize ati “Ntangira muri uwo mwaka nari mfite ibihumbi 19 gusa, ariko kubera inama no kwihangana duhora twigishwa na Tigo nubakiye mama inzu ifite agaciro k’ibihumbi 500, ngura ikibanza cy’ibihumbi 300, ngura na Moto ifite agaciro k’ibihumbi 600, ubu ntacyo navuga ko Tigo yanyimye.”
Uwizeyimana avuga ko urubyiruko bakorana na Tigo, amahirwe bagira ari uko iyi sosiyete ibagenera amahugurwa mu byo bakora, kuko ngo iba yifuza ko nabo biteza imbere n’imiryango yabo.
Aba basore n’inkumi bahawe impamyabumenyi bari mu cyiciro cya 14. Tigo imaze guhugura abagera ku 1,400 hirya no hino mu gihugu.
Nubwo aba 60 bahawe impamyabumenyi bakomoka mu Mujyi wa Kigali, no mu Ntara bikorwa birahabera. Intego ni uko abakorana na Tigo barenga ibihumbi bine hirya no hino mu gihugu bagomba guhugurwa bakamenya uko bagendana na gahunda z’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO