00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo mu bigo bihatanira igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ihererekanya ry’amafaranga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 February 2017 saa 11:33
Yasuwe :

Ikoranabuhanga ryo guhanahana amafaranga kuri telefoni ku bahinzi rizwi nka “Tigo Payment Solution For Agriculture” ryahaye amahirwe Sosiyete y’Itumanaho Tigo Rwanda kujya mu marushanwa y’Umuryango uhuza abatanga serivisi z’Itumanaho ku Isi yose (GSMA Global Mobile Awards 2017), azahuza ibigo bikomeye.

Aya marushanwa azwi nka GLOMO, ahuza ibigo n’abantu babaye indashyikirwa mu guhanga udushya no kunoza imitangire ya serivisi z’itumanaho.

Umuryango wa GSMA uhuza ibigo bikora ibijyanye n’Itumanaho mu bice bitandukanye by’Isi, ufite abanyamuryango bagera kuri 800 bahoraho n’abandi 300 bakorana mu buryo busanzwe.

Tigo Rwanda izaba ihanganye n’ibigo bikomeye by’itumanaho ku Isi nka EcoNet Wireless, Mahindra Comviva, Vodafone na Carta Worldwide.

Ikigo kizahiga ibindi kizatangazwa mu nama mpuzamahanga “Mobile World Congress” izabera mu Mujyi wa Barcelona muri Espagne kuwa 28 Gashyantare 2017 ikaba itegurwa na GSMA.

Tigo yatangiye gukoresha ikoranabuhanga ryo guhanahana amafaranga hagati y’abahinzi hifashishijwe Tigo Cash mu 2016.

Iri koranabuhanga ryakoreshejwe n’abahinzi b’icyayi bakora mu nganda ziherereye ku Mulindi no mu Karere ka Rusizi basaga 10 000, mu guhanahana amakuru no guhabwa umushahara.

Uko “Tigo Payment Solution for Agriculture” ikora

Iyo izi nganda zihembeye abakozi bazo kuri Sacco, kubera imikoranire y’ikoranabuhanga rya za Sacco na Tigo cash, umuhinzi ahita abona ubutumwa bumumenyesha ko amafaranga yageza kuri konti. Icyo gihe aba ashobora kujya ku mukozi wa Tigo cash uwo ariwe wese akabikuza atarinze kujya gutonda umurongo kuri Sacco.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zijyanye no kubitsa hakoreshejwe telefoni igendanwa muri Tigo, Faith Chisulo, yatangaje ko bishimiye gutoranywa mu bahatanira ibi bihembo mu cyiciro cy’abahanze udushya ‘Best Mobile Payment Solution’ mu buryo bwo kwishyura binyuze mu guhanahana amafaranga mu buhinzi ‘Tigo Payment Solution for Agriculture’.

Yagize ati “Twishimiye kuba twaratoranijwe. Uyu mushinga wagezweho, ntabwo twari bugereho tudafite abafatanyabikorwa nk’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda na za Sacco. Twabonye uko byahinduye ubuzima n’umusaruro by’abahinzi b’icyayi. Turi gushaka uburyo twawagura no muyandi mashami. Muri Tigo Rwanda duhora dutekereza udushya n’ibindi biganisha ku iterambere rirambye kandi binoza imibereho y’abaturage.”

Evangeline Bikorimana, umuhinzi w’icyayi mu karere ka Gicumbi avuga ko mbere iri koranabuhanga ritaratangira gukoreshwa bajyaga kuri Sacco ariko ubu batakirirwa batonda umurongo kandi byose babikesha Tigo.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, avuga ko iri koranabuhanga ari ko gashya ka mbere Tigo ishyize ku isoko mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda bo mu cyaro.

Ubwo iri koranabuhanga ryatangizwaga mu 2016, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko kurihuza n’uburyo bwo kwishyura by’umwihariko mu buhinzi ari igisubizo ku Banyarwanda bo mu bice by’icyaro basaga 80%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages