00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Rwanda: Abagore bakuriweho ikiguzi cy’ubutumwa bugufi ku munsi wa bo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 March 2015 saa 01:26
Yasuwe :

Ku munsi wahariwe kuzirikana Umugore ku isi, wizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe, abafatabugizi ba Tigo bafite nomero zibaruye ku bari n’abategarugori bazakurirwaho ikiguzi mu kohereza ubutumwa bugufi.

Tigo Rwanda Iratangaza ko ku cyumweru tariki 8 Werurwe kohereza ubutumwa bugufi bizaba ari ubuntu by’umwihariko ku bafatabuguzi babo b’abagore.

Ibi bikaba ari umwe mu misanzu yabo mu gufasha abagore kwizihiza neza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Nomero zose zibaruye ku myirondoro y’abari n’abategarugori zemerewe kohereza ubutumwa bugufi ku buntu kuri uwo munsi kugeza saa sita z’ijoro.

Tongai Maramba, umuyobozi wa Tigo Rwanda ati “Ubu ni uburyo Tigo Rwanda ishimira abafatabuguzi bayo b’abagore. Iri ni itangiriro ry’ibindi bikorwa biteganyijwe mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abagore bakoresha umurongo wacu. Turashima cyane iki gikorwa cyo kubarura ama simcards, Ubu dushobora kumenya abafatabuguzi bacu kurushaho.”

TIgo Rwanda yatangiye mu 2009, ikaba ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 2.3 mu Rwanda, abagera kuri 50% by’abafatabuguzi bose bakaba ari abagore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages