Abitabiriye iri rushanwa basabwaga kohereza ifoto y’umugore bubaha, bakunda kandi baha agaciro mu buzima bwabo bakoreshe hash tag #MyLovewoman, ubundi bagasaba inshuti zabo gukunda iyo foto ndetse no gukurikira (Follow) paji ya Tigo Rwanda.
Batatu ba mbere Eulade, Maya na Ellie babonye abantu benshi ni bo bahembwe ku munsi w’ejo, aho bashyikirijwe Telefone za Shabuka (Huawei), akaba ari na Telefone Tigo iri kwamamaza muri iyi minsi igura amafaranga ibihumbi 40,000 ugahabwa interineti ya 1GB buri cyumweru mu gihe cy’amezi atandatu.
Mu gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo byinshi, abahanzi basanzwe bamamaza ibikorwa bya Tigo, ni bo bagejeje ibyo bihembo ku batsinze, ndetse bisanzurana na bo hamwe n’abafatabuguzi ba Tigo bakunda abo bahanzi.
Tigo yafashe iya mbere mu kuzamura no guha umwanya imbuga nkoranyambaga (Social media) mu rwego rwo kwegera no kuganira n’abafatabuguzi bayo, tukaba tubibutsa ko izi promotion zikorerwa ku mbuga nkoranyambaga zizakomeza nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Tigo.
Icyo umufatabuguzi asabwa kugirango na we adacikwa ni ugukurikira (Follow) Paji zabo nka Facebook yitwa Tigo Rwanda, Twitter yitwa Tigo Rwanda ndetse na Instagram ya Tigo Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO