Sosiyete y’itumanaho Tigo -Rwanda ifatanyije n’Umuryango Imbuto Foundation basabanye n’urubyiruko rwibumbiye muri AERG rugera ku 100 mu rwego rwo kugira ngo barwungure ubumenyi mu bijyanye no kunoza akazi no kwihangira imirimo.
Bamwe mu bakozi batandukanye ba Tigo mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Ghana, Tanzania, RDC, Senegal na TChad biganjemo inararibonye mu guhanga akazi, bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) rwari rufite ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’isoko ry’umurimo aho rukunze kwibaza icyo iyo sisiyete ikurikiza mu gutanga akazi n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Tigo-Rwanda buvuga ko impamvu bwateguye iki gikorwa ari ukugira ngo bafashe urubyiruko rutandukanye kwiteza imbere mu rwego rwo kugira ngo nirurangiza amashuri ya kaminuza ruzabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Kayitana Pierre ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo Rwanda, yavuze ko icyatumye bategura iki gikorwa ari uko iyi sosiyete yamaze kwemeza ko 95% y’abakozi bayikorera bajya baba bakomoka mu Rwanda.
Yagize ati “ Ibi byakozwe kugira ngo tubasobanurire ibijyanye n’imikorere ya Tigo, icyo isaba kugira ngo itange akazi kuko bashobora no kuzaba abakozi bayo mu gihe barangije amasomo yabo kandi ikindi n’uko tuba twifuza guteza abantu bose imbere.”
Tigo Rwanda yanahuguye abakozi bayo mu kugira ngo ibongerere ubumenyi mu kunoza akazi batanga serivise nziza mu bayigana; bivugwa ko iyi sosiyete inashora amafaranga miliyoni 135 buri mwaka afasha kongera ubumenyi abakozi bayo, aho bamwe ibarihira amashuri ya Kaminuza.


















TANGA IGITEKEREZO