00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo yatangije amarushanwa ya kabiri ku mishinga yahindura ubuzima bw’abana

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 26 November 2013 saa 08:40
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya Tigo, ku bufatanye n’umuryango wo mu Busuwisi udaharanira inyungu wita ku bana -Reach For Change, yatangije amarushanwa ya kabiri agamije gutoranya abafite imishinga yakongerera ubushobozi, uburere n’ubuzima by’umwana muto mu Rwanda. Ayo marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Tigo Reach For Change”.
Aya marushanwa yatangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Ugushyingo 2013, aho ubusabe bw’iyi mishinga buzarangiza kwakirwa ku ya 8 Ukuboza 2013 ku rubuga (…)

Sosiyete y’itumanaho ya Tigo, ku bufatanye n’umuryango wo mu Busuwisi udaharanira inyungu wita ku bana -Reach For Change, yatangije amarushanwa ya kabiri agamije gutoranya abafite imishinga yakongerera ubushobozi, uburere n’ubuzima by’umwana muto mu Rwanda. Ayo marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Tigo Reach For Change”.

Aya marushanwa yatangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Ugushyingo 2013, aho ubusabe bw’iyi mishinga buzarangiza kwakirwa ku ya 8 Ukuboza 2013 ku rubuga www.tigo.co.rw/reachforchange.

Umuyobozi mu kuru wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba, arashishikariza Abanyarwanda bose bafite ibitekerezo byahindura ubuzima, imibereho n’ubumenyi by’abana b’u Rwanda bakiri bato, kwitabira aya marushanwa.

Maramba yagize ati “Aya marushanwa akurikiye andi yabaye mu mwaka wa 2012, Abanyarwanda bayatsindiye bakaba baragize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abana b’u Rwanda. Dutegereje kubona n’abandi bafite imishinga myiza yagira icyo ihindura ku bana.”

Abatsinze aya amarushanwa mu mwaka ushize bari babiri ari bo Jacques Kayisire watewe inkunga mu mushinga we wo kwigisha abana umupira w’amaguru, bakanahungukira ubumenyi mu ikoranabuhanga mu ishuri rya Dream Team Football Academy/DTFA. Undi ni Jean Ntazinda wakoze amatara ahendutse kandi akoresha urumuri rw’izuba, yafasha abana b’icyaro kutongera kwigira ku itodowa.

Christine Mukundwa, Ushinzwe Ibikorwa n’inshingano muri Tigo Rwanda yagize ati “ Ni byiza kuba umwe mu bafite uruhare rwo kuzamura imibereho y’abana bato, Tigo ikaba yishimira gufatanya n’abafite ibitekerezo byabubaka.”

Abazabasha gutsinda aya marushanwa, bazahita binjizwa mu mushinga w’imyaka itatu, aho ibitekerezo byabo bizahabwa ingufu zo kubyara umusaruro urambye.

Ikiziyongeraho ni uko buri wese azahita ahabwa ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika buri mwaka w’uyu mushinga, bizajya bijyana no kumugira inama zitandukanye n’icyo ashobora kuba yakoresha ayo mafaranga.

Imishinga yitaweho ni ifasha abana bakiri bato mu mibereho, ubuzima n'ubumenyi
Jacques Kayisire asobanura ibijyanye n'ishuri yatangije ryigisha abana umupira w'amaguru
Jean Ntazinda asobanura ku matara yakoze n'ingaruka agira ku mibereho y'abana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages