00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo yimuriye icyicaro cyayo gikuru muri Kigali Heights

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 January 2017 saa 08:22
Yasuwe :

Tigo Rwanda yimuye icyicaro cyayo gikuru cyari ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ijya gukorera mu nyubako nshya ya Kigali Heights.

Kigali Heights iherereye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Center.

Tigo yatangaje ko amashami yose yakoreraga ku Muhima yimukiye muri Kigali Heights, arimo Ibiro by’Umuyobozi mukuru, Umuyobozi mukuru wungirije, ishami rishinzwe abakiriya, irishinzwe abakozi n’ayandi.

Umuyobozi mukuru wa Tigo, Philip Amoateng, yavuze ko bishimiye kumenyesha abakiriya ko bimukiye muri Kigali Heights, kandi ko bigaragaza intambwe u Rwanda rukomeza gutera ari nako Tigo itera imbere.

Amashami y’ikoranabuhanga n’imari yo azakomeza gukorera ku biro bya Tigo biherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo.

Kigali Heights yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame kuwa 5 Ukuboza 2016.

Inyubako ya Kigali Heights, aho icyicaro gikuru cya Tigo cyimukiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages