Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Toshiba, rivuga ko ikomeje kunyura mu bibazo byinshi, ari nabyo bituma hibazwa ku gitekerezo cyo kuba yahagarika bimwe mu bikorwa byayo.
AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa kabiri aribwo Toshiba yashyize hanze raporo igaragaza uko ubukungu bwayo bwifashe; ibyashyizwe hanze ariko ntibyigeze bisuzumwa n’Abagenzuzi b’imari.
Ibi ngo byaturutse ku kuba ari ku nshuro ya kabiri, iyi sosiyete yashinzwe mu 1938 itinda gushyira hanze uko ubukungu bwayo bwifashe, bituma ibwirwa ko nirenza uyu munsi ikurwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Igihombo cya Toshiba kandi ngo gishobora kuba gifitanye isano n’icyagaragaye muri sosiyete ya Westinghouse Electric ikora ibijyanye n’ingufu zikomoka ku butare bwa Uranium muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Iki kigo kigenzurwa na Toshiba, giherutse gutangaza ko kitagifite ubushobozi bwo kwishyura amadeni. Haracyari kwigwa niba cyakomeza gukora cyangwa imirimo yacyo yahagarikwa.
Ni mu gihe hari n’andi makuru avuga ko Sosiyete ya Foxconn ishaka kugura agace ka Toshiba, gakora utwuma duto twifashishwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga (chip), kuri miliyari ibihumbi bitatu z’ama yen.
Hari n’izindi sosiyete zifuza kugura amashami atandukanye ya Toshiba arimo irikora televiziyo, n’utwuma twifashishwa mu kubika ibintu bitandukanye (memory card).
Mu 2016, umutungo wa Toshiba ifite abakozi basaga 187 809 wabarirwa muri miliyari ibihumbi 5.433 z’ama Yen.




Ibitekerezo 0