Iri murikagurisha ngarukamwaka riri kuba ku nshuro ya 21, ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikazasozwa ku wa 15 Kanama 2018, ryahurije hamwe abamurika ibicuruzwa na serivisi baturutse mu bihugu bisaga 20.
Trust Industries isanzwe ikora ibikoresho birimo amasabune yo gukaraba no gukora amasuku, impapuro z’isuku kandi byinshi ikabikora yifashishije ibikoresho by’ibanze biboneka mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’uru ruganda rumaze amezi agera kuri abiri rutangije ubukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana na Clear’, aho uguze isabune y’ubururu yo kumesa agira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo na moto, buvuga ko bazanye umwihariko muri Expo kuko ushobora kurangura cyangwa ukagura ibikoresho bike kandi ku giciro gito.
Urugero ni nk’iyi sabune izwi nka Clear ubusanzwe igura amafaranga 500 Frw mu maduka n’amasoko atandukanye, abageze aho Trust Industries iri kumurikira ibicuruzwa byayo bakaba bayigurira kuri 400 Frw gusa.
Uretse uku kugabanya ibiciro kandi, abagize icyo bagura bose binjira mu mubare w’abanyamahirwe bazatsindira ibihembo bigizwe n’ibikoresho bitandukanye bikorwa na Trust Industries. Bizajya bitangwa buri wa Gatanu na Gatandatu kugeza Expo irangiye.
Trust Industries iherereye mu Ntara y’Iburasirazu mu Karere ka Bugesera, ikora ibikoresho by’isuku bisaga 28, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero. Rufite ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.








Ibitekerezo 0