00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya : Umuyobozi wa Total icuruza peteroli yaguye mu mpanuka

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 21 October 2014 saa 03:00
Yasuwe :

Christophe de Margerie w’imyaka 63, Umuyobozi mukuru w’ikigo gicuruza Peteroli n’ibiyikomokaho "Total", yaguye mu mpanuka y’indege yagonganye n’ikimodoka cyakuburaga snow ku kibuga cy’indege.
Mu gicuku cyo kuwa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, ni bwo indege ye bwite Falcon 50 yagonganye n’icyo kimodoka ifatwaga n’inkongi y’umuriro ku kibuga cy’indege cya Vnoukovo i Moscou.
Itangazo ry’ibiro bishinzwe ibibuga by’indege mu Burusiya rivuga ko iyo ndege y’umuherwe Christophe de Margerie (…)

Christophe de Margerie w’imyaka 63, Umuyobozi mukuru w’ikigo gicuruza Peteroli n’ibiyikomokaho "Total", yaguye mu mpanuka y’indege yagonganye n’ikimodoka cyakuburaga snow ku kibuga cy’indege.

Mu gicuku cyo kuwa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, ni bwo indege ye bwite Falcon 50 yagonganye n’icyo kimodoka ifatwaga n’inkongi y’umuriro ku kibuga cy’indege cya Vnoukovo i Moscou.

Itangazo ry’ibiro bishinzwe ibibuga by’indege mu Burusiya rivuga ko iyo ndege y’umuherwe Christophe de Margerie yahitanye abandi bantu batatu bashinzwe kuyitaho.

Hatangajwe ko umushoferi wari utwaye icyo kimodoka cyateje impanuka yari yasinze.

Alexandre Neradko Umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo by’indege mu Burusiya yatangaje ko hatangiye iperereza, azikurikiranira we ubwe.

Abashinzwe iby’umutekano w’indege bo mu Bufaransa nabo batangaje ko bohererza intumwa eshatu i Moscou, ngo zikore iperereza zigaragaze neza iby’urupfu rw’Umuyobozi mukuru wa Total.

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwo bwatangiye iperereza k’uwari utwaye iyo ndege.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages