Uyu mushinga w’imyaka itanu uri muri gahunda y’ubufatanye bwa Leta n’abikorera, ukubiyemo ibijyanye no kongera umusaruro ndetse n’agaciro kawo.

Mu bijyanye no kongera umusaruro, uyu mushinga uzakorerwa kuri hegitari ibihumbi 166 byo mu Ntara y’Amajyaruguru, witezweho ko toni 15 z’ibirayi zavaga muri hegitari imwe ziziyongera kugera kuri toni 35.

Mu kongerera agaciro uwo musaruro, biteganyijwe ko hazubakwa inganda ebyiri rumwe rukazajya mu gice cyahariwe inganda cya Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo, urundi rukubakwa mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umuyobozi wa BlackPace Africa, Paul Olusegun, yatangaje ko uruganda rumwe ruzajya rukora amafiriti urundi rugakora ibindi bikomoka ku birayi nka chips n’ibindi bizajya bigemurwa ku masoko yo muri Afurika na Aziya.

Uyu mushinga uzatangira mu mezi abiri ari imbere, urateganya gutangirana toni hagati y’ibihumbi 80 na 100, mu myaka itanu uyu musaruro ukazaba ugeze kuri toni miliyoni 10.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigemura ibirayi byinshi ku masoko ya Afurika y’Iburasirazuba, aho buri mwaka rugemurayo ibingana na toni miliyoni 2.3.