Guhera ku itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 17 Nzeri uyu mwaka, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga yiswe “World Export Development Forum” izibanda cyane mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse nk’ishingiro ryo gushakira akazi umubare munini w’abantu ku isi no kwihutisha iterambere.
Impuguke mu by’ubukungu n’abashyiraho gahunda z’Iterambere mu bihugu bitandukanye ku Isi barenga 500 ni bo bazateranira muri iyi nama i Kigali. Inshingano nyamukuru yayo izaba ari ukugira uruhare mu iterambere rirambye, guhanga imirimo, no kuzamura ubukungu. Hazigwa cyane ku gufungura uguhangana kw’imishinga mito n’iciriritse mu bucuruzi cyane cyaen ubwambuka imipaka.
Abahanga mu by’ubukungu, ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’abagena gahunda z’iterambere mu bihugu bitandukanye bagaragazako imishinga mito n’iciriritse (Small and Medium-Sized Entreprises ‘SMEs’) ari ryo pfundo rikomeye ryo guhanga imirimo cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’Iterambere.
Ibi binagaragara mu nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse: Kwihangira umurimo binyuze mu bucuruzi”. Imishinga mito n’iciriritse igaragaza ubushobozi bwo kuba yatanga akazi ku kigero cya 80%. Kogerera agaciro iyi mishinga bigaragara nk’ibizatuma ikibazo cy’ibura ry’akazi gikemuka.
Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi bugaragaza imishinga mito n’iciriritse ishobora kuzatanga akazi ku bantu bagera kuri miliyoni 500 bazaba bari ku isoko ry’umurimo ku Isi mu 2030.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigaragaza ko uyu ari umwanya mwiza ku bacuruzi wo guhura n’abo bahuje akazi bakabongerera ubumenyi.
Iyi nama ni ubwambere ibereye ku mugabane wa Afrika. Uyu mwaka ikaba yarahujwe n’Ihuriro-murikabikorwa rya gatatu ry’Abagore bakora ubucuruzi (Women Vendors Exbition and Forum “WVEF”). Biteganyijwe ko uyu mwaka iri huriro ry’abagore bakora ubucuruzi rizitabirwa n’impuguke nyinshi ndetse n’abanyarwandakazi bakora ubucuruzi bwambuka imipaka. Biteganyijwe ko Madamu wa Perezida wa Ethiopia Roman Tesfaye Abneh, uzageza ijambo ku bazitabira iyi nama y’Abagore ku itariki ya 15 Nzeri 2014.
Ibindi bikorwa bitandukanye abazitabira iyi nama bazakora harimo gusura “Kigali Economic Zone” ndetse n’icyicaro cy’uruganda rwa Inyange.
Iyi nama iri gutegurwa n’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC) kuri ubu cyizihiza imyaka 50 kimaze. Ibihugu nka Kenya, Uganda, Zimbabwe, Ethiopia, Burundi, Tanzania, Afurika y’Epfo, Ghana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ubuhinde, Indonesia, Ubudage, Ubufaransa, Brazil, Ububiligi, Ubushinwa n’ibindi bizaba bigararariwe muri iyi nama.


















TANGA IGITEKEREZO