Ibi izi mpuguke zihuriye mu cyitwa AESA, zabitangaje ubwo zahuguraga abakozi b’ikigo gikorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu kugenzura ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (RALIS).
Ni mu mushinga watewe wa Trade Mark East Africa. Indwara zimwe na zimwe zibasira ibihingwa ntizimenyekane cyangwa ngo zitabweho zishobora kwambura igihugu amahirwe yo kugemura ku masoko mpuzamahanga.
Umwe muri izi mpuguke Olafur Valsson, yabwiye IGIHE ko bahugura abakozi bo mu Rwanda kugirango bongere ubushobozi bwabo mu bijyanye no kugenzura ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, mbere yo kujya ku masoko mpuzamahanga by’umwihariko i Burayi.
Akomeza avuga ko n’ubwo nta bicuruzwa byo mu Rwanda birahagarikwa ku masoko mpuzamahanga, ari byiza ko rwigira kubo byabayeho kugirango rumenye icyo abandi babuze, gishakirwe umuti.
Yagize ati”Ku Rwanda ntabwo birabaho ko hari ibicuruzwa bigaragazwa ko birwaye. Ni ugutangiriza kugira ngo bitazabaho. Turabahugura ku mabwiriza y’ubugenzuzi agenderwaho ku masoko yose.“
Ibihugu nka Ghana ni kimwe mu byafungiwe imiryango yo kugemura imboga n’imbuto ku isoko ry’i Burayi bitewe n’indwara cyangwa kutuzuza ubuziranenge bw’ibyo cyagemuraga.
Umuyobozi wa RALIS, Uwumukiza Beatrice, avuga ko aya mahugurwa agamije kwirinda ko hari Umunyarwanda wajyana ibicuruzwa bye hanze bikangwa kubera kutuzuza ubuziranenge cyangwa kudakorerwa ubugenzuzi bukwiye.
Yagize ati ”N’ubundi gusuzuma byakorwaga neza ariko kongera ubumenyi bihoraho. Niyo mpamvu tubongerera ubumenyi bwo gusuzuma ku gipimo cyiza.“
Biteganyijwe ko mu mushinga w’imyaka ibiri wo kongerera ubushobozi abagenzuzi b’ibyoherezwa mu mahanga ,hazanatangwa ibikoresho byizewe muri aka kazi, hagahugurwa abacuruzi n’abahinzi b’ibigemurwa mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO