NAEB igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2017 na Werurwe 2018, u Rwanda rwohereje mu mahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 2.8$ mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 rwoherejeyo izifite agaciro ka miliyoni 1.2$. Bisobanuye ko umusaruro wikubye inshuro ebyiri.
Bamwe mu bacuruza indabo bagaragaza ko uyu mwaka babonye umusaruro mwinshi bagereranyije n’uko bawubonaga mu myaka ishize.
Harerimana Emmanuel uhinga indabo kuva mu 2017, yabwiye IGIHE ko ubuhinzi bw’indabo bumufasha mu mishinga itandukanye yo guteza imbere urugo rwe.
Ati “Ubu umwana wajye ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kandi amafaranga ava muri izi ndabo.”
“Icyo nababwira ni uko abantu basobanukiwe no kugura indabo kuko ubu ibirori byinshi bisigaye bitegurwa, ubona abenshi basigaye bifashisha indabo ndetse n’abazitegura bariyongereye. Ni muri urwo rwego natwe twabonye umusaruro uhagije kuko mbere nacuruzaga amashuka ariko nza guhomba kubera nta baguzi benshi nabona nibwo guhise nimukira muri ibi.”
NAEB igaragaza ko hagati ya Nyakanga n’Ugushyingo mu mwaka wa 2019 mu mahanga hoherejwe indabo ibiro 378.656 zinjije $1.741.751 mu gihe mu mezi nk’ayo mu 2018 zari ibiro 288 638 zifite agaciro ka $1 257 963.



















TANGA IGITEKEREZO