00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UAE na RDC ku isonga y’ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 November 2025 saa 07:20
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yagaragaje ko mu 2024/25, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari cyo gihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, bifite agaciro ka miliyari 2.205,8 Frw, bingana na 60,1% by’ayo igihugu cyinjije avuye mu byoherezwa hanze.

Gahunda yo kongera ibyoherezwa mu mahanga yajyanishijwe no kongera inganda no kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi.

Raporo RRA yashyize hanze mu mpera z’Ugushyingo 2025 igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 u Rwanda rwinjije miliyari 3.955,5 avuye mu bintu bitandukanye byoherejwe mu mahanga.

Aya arimo miliyari 1.907,8 Frw yavuye mu bicuruzwa byoherejwe ku isoko bitunganyijwe neza ku buryo bihita bijya ku muguzi wa nyuma, miliyari 862 Frw yavuye mu bikoresho by’ibanze (capital and raw materials), miliyari 33 Frw yavuye mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga bitunganyije ariko bikorwamo ibindi bintu, mu gihe 1.152,7 Frw yinjiye binyuze mu bicuruzwa byangirika, bisaba kwigengesera mu kubitwara (sensitive goods).

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwohereje muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 2.205,8 Frw, hakurikiraho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo ibifite agaciro ka miliyari 375,4 Frw.

U Rwanda kandi rwohereje mu Buholandi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 218,8 Frw, mu Bubiligi hoherezwayo miliyari 195 Frw. U Rwanda rwohereje muri Suède ibifite agaciro ka miliyari 194,9 Frw, ibyoherejwe mu Bushinwa byinjiriza u Rwanda miliyari 144,3 Frw, muri Luxembourg hoherejwe ibifite agaciro ka miliyari 72,5 Frw.

Ibyoherejwe muri Kenya mu 2024/2025 bifite agaciro ka miliyari 59,1 Frw, hagakurikiraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bifite agaciro ka miliyari 53,4 Frw, na ho ibyoherejwe mu Busuwisi bifite agaciro ka miliyari 49,7 Frw.

Ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda n’amabuye y’agaciro…

Muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, u Rwanda rwiyemeje kongera ibyoherezwa mu mahanga ku rugero rwa 13% buri mwaka, kugeza mu 2029.

Raporo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko amasoko n’ibihugu ibicuruzwa by’u Rwanda bigeramo byagutse mu 2024/25, bituma ibyo rwohereza mu mahanga byiyongeraho 16%.

Nk’urugero amabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Coltan, Wolfram, Zahabu n’ayandi u Rwanda rugurisha mu mahanga, mu 2024/2025 yinjirije igihugu miliyari 1,6$ biturutse ku ngano nini y’ayoherejwe.

Bigaragazwa kandi ko ikawa n’icyayi byoherejwe mu Bubiligi, u Buholandi n’u Buyapani byiyongereye cyane muri uyu mwaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kigaragaza ko mu 2024/25, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga toni 4200 za avoka mu gihe mu 2019 hari hoherejwe toni 1000 gusa.

NAEB igaragaza ko u Rwanda rufite amasoko menshi ndetse rutabasha guhaza arimo nk’u Burayi bwoherezwamo urusenda rubisi mu bihugu nk’u Bubiligi, u Butaliyani, u Buholandi, u Budage n’ibindi, mu gihe urwumishijwe rufite isoko rinini mu Bushinwa no mu Buhinde.

Avoka zifite isoko rigari mu bihugu by’Abarabu ku rugero rwa 80%, zikanagurishwa i Burayi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Mu minsi ishize u Rwanda rwashyize umukono no ku masezerano yemerera u Rwanda kohereza avoka mu Bushinwa.

Ibicuruzwa byatumye ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongera harimo amavuta yo guteka akorerwa mu nganda, ibikomoka ku buhinzi byakorewe mu nganda birimo ifu y’ibinyampeke, ifu y’ingano n’iy’ibigori.

Kugeza mu 2024, u Rwanda rwabaruraga inganda nini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse 608 zitunganya umusaruro nk’uwo.

Inganda zikora ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buzima busanzwe zirimo inini 91 mu gihe iziciriritse zo muri iki cyiciro ari 398. Izikora ibikoresho by’ubwubatsi mu Rwanda nini zirenga 38 naho iziciriritse zikaba 82.

Ibicuruzwa byinshi u Rwanda rwohereza hanze bijya muri UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages