Ibyo byatangajwe n’ Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akanama k’Ubucuruzi muri EAC, Lilian Awinja, mu nama y’iminsi ibiri yahuje ingaga z’abikorera mu bihugu bigize iyo miryango, yaberaga i Kigali kuva kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, igamije kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu guhuza amategeko mu rwego rwo koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane.
Lilian Awinja yavuze ko nka EAC, buri munsi bakira ibibazo by’abacuruzi bijyanye n’inzitizi bahura nazo zirimo ko batemererwa kohereza ibicuruzwa aho ariho hose muri iyi miryango.
Ati ”Nk’ubu, hari ibicuruzwa bituruka mu bihugu bigize COMESA, bitemerewe kugera muri Tanzania bitewe n’uko iki gihugu kitari ikinyamuryango. Mu gihe usanga nanone ku rundi ruhande hari ibituruka muri SADC nabyo bitemererwa kugera mu bihugu bine bibarizwa muri EAC bitewe n’amategeko y’ubucuruzi agenga iyi miryango atarahuzwa“.
Awinja, yavuze ko nk’abahagarariye ingaga z’abikorera bahuye bakaganira ku myanzuro bafata kuri iki kibazo, ikazashyikirizwa inzego zifata ibyemezo (Guverinoma), kandi ngo bafite icyizere ko bitarenze muri Kamena hazaba hashyizweho amategeko y’ubucuruzi ahuriweho n’iyo miryango.
Nubwo buri gihugu gishobora kureba inyungu zacyo, izo ngaga z’abikorera zirageraza kumvisha ibihugu ko bikwiye kwemera imyanzuro ijyanye n’amategeko yerekeye ubucurizi yakwemeranywaho muri iyi miryango.



















TANGA IGITEKEREZO