00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya burivugira! Imyaka 25 ya MTN Rwanda mu gusirimura Abanyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 December 2023 saa 11:59
Yasuwe :

“Hari igihe nigeze kwibwa telefoni, biba ngombwa ko nkenera gukoresha ’Sim SWAP’ , njya Nyabugogo, moto kugerayo ari 3000 Frw no kugaruka ari 3000 Frw, ngezeyo nsanga hari n’umurongo munini cyane biranangora.” Ni inkuru ya Bayisenga Jean Claude.

Ni umuturage wo mu Kagari k’Indatemwa, Umurenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, usobanura uko Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, we na bagenzi be yabaruhuye ingendo bakoraga bagiye gushaka serivisi zayo.

Bayisenga yahuriye n’Umunyamakuru wa IGIHE, mu Gasantere ka Ndatemwa, ahari agashami gato ka MTN Rwanda, kazwi nka Express Shop.

Kuri Express Shop hatangirwa serivisi zirimo kugura simukadi nshya ya MTN, gukoreshwa ’Swap’ mu gihe isanzwe yatakaye, kubikuza amafaranga menshi kuri Mobile Money n’izindi.

Ku muntu utuye mu Karere ka Gasabo ahitwa i Rutunga cyangwa za Bumbogo, byamusabaga gutega moto ya 6000 Frw (kugenda no kugaruka) kugira ngo abashe kubona izo serivizi mu Mujyi cyangwa Nyabugogo.

Bayisenga ati “Noneho kugira ngo bitubere byiza cyane kurushaho, hari igihe nari ndwaje umuntu, nkeneye amafaranga byihutirwa ntari bujye kuri Sacco, nza hano numvaga ari menshi kuko yari arenze ibihumbi 200 Frw, ngeze hano barambwira ngo nta kibazo ahubwo ayo ni make kandi ubundi mbere nta n’ubwo wabashaga kubona ahantu ubikuza ibihumbi 10 Frw."

“Mbese serivisi batuzaniye, ni nziza cyane, telefoni tuzibonera hafi, simukadi ubu ni ubuntu kandi twayiguraga 700 Frw. Urumva ko ibyiza bya MTN ni byinshi, batwegereje serivisi kandi ziranihuta, ntabwo uza ngo wirirwe uhagaze utegereje umurongo."

Ndayishimiye Eric wo mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari k’Indakemwa, Umurenge wa Rutunga na we yagize ati "Nkanjye ubwanjye nihereyeho, nigeze gukorera umuntu mu minsi yashize biba ko nari mfite simukadi ya MTN, ariko nkaba nari maze igihe ntayikoresha, arangije arambwira ati nta mafaranga mfite mu ntoki ngiye kuyakoherereza kuri telefoni yawe uze kuza kuyabikura, ndavuga nti nta kibazo."

"Amafaranga yayashyizeho, simukadi ngeze ku ba-agents bambwira ko bayifunze bizansaba kujya ku cyicaro cya MTN, ubwo rero naragiye njyayo, byantwaye amafaranga menshi kuko ayo uwo muntu yari yampembye ni yo make ugereranyije n’ayo nakoresheje mu matike."

Imyaka 25 yo kwita ku Banyarwanda

Mu 1998, ubwo MTN Rwanda yatangiraga ibikorwa byayo mu Rwanda, yari ifite ubukangurambaga bwiswe ‘Tubitayeho’ hagamijwe kwereka Abanyarwanda ko iyi sosiyete ifite gahunda yo kubaba hafi mu rugendo rwo gusirimuka.

Mu myaka 25 ishize MTN yagabye amashami hirya no hino

Umuyobozi Ushinzwe Amashami Mato n’Amanini muri MTN Rwanda, Abaho Innocent, avuga ko mu myaka 25 ishize iki kigo gitanga serivisi cyagerageje kugenda cyagura ibikorwa ari nako cyegereza abaturage serivisi.

Ati “Serivisi dutanga mu gihugu hose kandi hafi ya zose zitangirwa ku mashami ya MTN aho ari mu Rwanda. Ni serivisi dutanga kugira ngo abakiliya bacu bagire ubuzima bwiza ariko baniteze imbere binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutumanaho.”

“Serivisi zacu tuzegereza abakiliya mu buryo butandukanye aho kugeza uyu munsi nkeka ko MTN wayisanga hose, nta hantu udashobora gusanga serivisi za MTN ku rwego waba uri hose mu gihugu cy’u Rwanda.”

Abaho avuga ko ubwo MTN yatangiraga, byari bigoye kugeza serivisi ku Banyarwanda ndetse icyo gihe bakoraga ingendo ndende zibavunnye kugira ngo bagere aho zitangirwa.

MTN Rwanda ifite abakiliya barenga miliyoni zirindwi, irishimira ko imaze kwagurira henshi ibikorwa byayo mu gihugu, aho uyu munsi ifite ahatangirwa serivisi (Service Centers) 24 mu ntara zose z’igihugu.

Iki kigo kandi gifite amashami mato ‘Connect Shops’ abarirwa muri 72 mu gihugu hose, ndetse n’amashami mato cyane ya ‘Express Shop’ yafunguwe muri uyu mwaka 351.

Kuri aya mashami ari mu gihugu hose, ni ho ushobora gukura serivisi zose waba wifuza za MTN zirimo guswapisha, kubaruza sim card, kubitsa no kubikuza, guhinduza umubare w’ibanga, gusobanuza ibijyanye na ‘Macye Macye,’ n’ibindi.

MTN ifite n’abandi bakozi baboneka ahantu hose bazwi nk’aba ‘agents,’ babarura za Sim Card, bagakora n’ibindi.

Kugeza ubu bamwe muri bo bakorera muri Kiosk bararenga 1000, mu gihe abandi bafite inzu bakoreramo bashobora gutanga serivisi zitandukanye za MTN barenga 5000, bisobanura ko izi serivisi zishobora kuboneka mu ntambwe nke zishoboka ahantu hose waba uri mu Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe Amashami mato n’amanini muri MTN Rwanda, Abaho Innocent

Video: Nkusi Christian


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages