Ubushakashatsi bwakozwe na Banki yo mu Mujyi wa Westminster, NatWest, yashinzwe mu 1968 bwerekanye ko kugeza ubu abagabo ari bo bari ku isonga mu gushaka gutangira ibikorwa by’ubucuruzi ku kigero cya 16%, abagore bo bari ku kigero cya 12%.

Imibare kandi igaragaza ko abagore bagera kuri 18% gusa aribo bashobora gutangira ibikorwa by’ubucuruzi igihe cyose mu gihe abagabo ari 24%. Abagore kandi bagera kuri 58% batinya gutangira ubucuruzi ku giti cyabo banga guhura n’igihombo mu gihe abagabo bagera kuri 50%.

Independent itangaza ko mu bushakashatsi bwabanje bwakozwe na NatWest bugatangazwa muri Gashyantare uyu mwaka, bwerekanye ko ubucuruzi bwakozwe n’abagore bwinjije akayabo ka miliyari z'ama-pound 3.5 mu bukungu bw’u Bwongereza, bukanahanga imirimo 77,000 mu 2015, gusa muri icyo gihe abagore bashoboraga gutangira ibyo bikorwa by’ubucuruzi bari 5%. Ibi byatumye iki gihugu kijya inyuma ya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buholandi.

Abandi bahanga n’inararibonye bavuze ko imbogamizi ituma abagore badatangira gukora ubucuruzi ku giti cyabo ari ukubera ibikorwaremezo bidahagije byabafasha kubutangira.

NatWest yerekanye ko 37% by’abagore ari bo bazi aho bakura ubumenyi n’inama byerekeranye no gushinga ibigo byabo bikora ibikorwa by’ubucuruzi; 2/3 by’abagore bo bagira ishyaka ryo gushinga ibigo byabo hari bagenzi babo babaye abashoramari bareberaho.

Abahanga mu bijyanye no kwihangira imirimo bagaragaza ko ushaka gutangiza ikigo cy’ubucuruzi agomba kwigira kuri bagenzi be babyitwayemo neza, kwibanda kuhagaragara abantu bake, kwigirira icyizere ndetse no kumva inama z’abafite ubunararibonye mu mwuga, ukemera kunengwa no kwikosora.

Mu bucuruzi, 30% bya ba rwiyemezamirimo b’abagore bumva ko bafite ubumenyi buhagije bwo kwiteza imbere mu gihe abagabo ari 22%.