Ubwo icyorezo cyadukaga mu Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze guhitana abarenga miliyoni 5.
Mu bikorwa byahagaritswe igihe kirekire harimo utubari n’ubukwe. Ibi bikaba byaragize ingaruka z’ubukungu bakoraga mu tubari, n’abateguraga ibirori.
Kampire Claudine, umugore wo mu karere ka Rutsiro ukora ubucuruzi bwo kwambika abageni no gutegura ibirori, avuga ko Guma mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku bushabitsi bwe, gusa ngo ubuzima buri kugaruka nubwo bitaramera neza nka mbere.
Yagize ati “Muri lockdown narahombye, business yanjye yari yarahagaze, ariko ubu nyuma y’aho bafunguye turabona biri kugenda biza gahoro gahoro. Gusa ubu imbogamizi ni uko tujya gushaka ibikoresho tugasanga byarahenze, bakatubwira ko impamvu ari uko imipaka ifunze.”
Yongeyeho ati “ Mbere ya Covid-19 twabonaga abakiliya benshi, ntabwo naburaga 500 000 Frw ku kwezi nahembye n’abakozi, ariko ubu tubona make. Iyo mbonye na 200 000 Frw ku kwezi mbishimira Imana”.
Umutoni Sandrine ukora mu kabari kitwa one and all Love gaherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, avuga ko muri guma mu rugo bahuye n’ubuzima bugoye cyane, gusa ngo ubu barashima Imana ko ubuzima buri kugaruka bitarasubira uko byari bimeze mbere ya Covid-19.
Yagize ati “Muri guma mu rugo twahuye n’ubuzima bubi, turakubitika, tubura ibyo kurya, amafaranga yarabuze, akazi karabuze. Twarishimye cyane twumvise bakomoreye utubari. Ubu biri kugenda neza ni uko bitarasubira ku murongo neza nk’uko byahoze”.
Umutoni avuga ko nubwo utubari twafunguwe batarongera kubona abakiliya nk’abo babonaga mbere ya Covid-19.
Ati “Nkeka ko kuba tutabona abakiliya nk’abo twabonaga mbere ari uko lockdown yatumye abantu bose muri rusange bakena. Mbere sinashoboraga kubura nk’ibihumbi 180 Frw ku kwezi, ubariyemo umushahara na tip, ubu ntabwo ndenza ibihumbi 70 Frw ku kwezi iyo byagenze neza. Gusa nubwo amafaranga ari make nibura mbona uko nohereza umwana ku ishuri, nkanabona icyo arya”.
Nyirabahire Thérèse wambika abageni mu mujyi wa Karongi, yavuze ko mu Covid-19 yamuhombeje miliyoni eshanu, gusa ngo aho ibirori bifunguriye ibintu bitangiye kongera kugenda neza.
Ati “Nta bageni bashyingirwaga, nta birori byabaga ngo abantu bakodeshe amahema. Namaze umwaka wose iyi business idakora. Byampombeje amafaranga menshi atari munsi ya miliyoni 5”.
Nyirabahire akomeza agira ati “Ubu abakiriya turababona bake bake, kubera ko duturiye inkambi ya Kiziba. Abo mu nkambi baraza, gusa haracyarimo imbogamizi y’uko ibirori byitabirwa n’abantu bake, urumva n’ibyo batwara biba ari bike”.
U Rwanda rukome gushyira ingufu mu bikorwa byo gukingira Covid-19 abantu benshi, nka bumwe mu buryo rukumbi bizatuma icyorezo gihosha ibikorwa byose bikongera gusubukurwa uko byahoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!