Pozo Delivery ni umwe mu yavutse mu bibazo Covid-19 yazanye, iza ije gutanga ibisubizo mu gihe cya guma mu rugo yatumye benshi badatirimuka, igemura ibiribwa n’ibinyobwa aho abantu bari hose.
Murenzi Herve wayishinze, avuga ko mbere ya Covid-19 yakoraga iby’ubukerarugendo ndetse akanafotora.
Icyorezo kigeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibyo yakoraga byakomwe mu nkokora nacyo, kuko ingendo zahise zihagarikwa abakerarugendo ntibongera kuboneka ndetse no gufotora hazamo imbogamizi.
Ati “Mbere ya Corona iyo mishinga ibiri niyo nari mfite, imaze kuza urumva ko ntari gukomeza gukora ibyo nakoraga. Aho niho navuze nti reka njye kureba mu bitabo byanjye aho nanditse igitekerezo cyo gukora ‘service delivery’ ndebe ko nagitangira kuko ubu nicyo gihe.”
“Yari umushinga w’igihe kirekire nashakaga gukora, gusa ntabwo byari ibya vuba. Rero mu gihe cya guma mu rugo nibwo natangiye gukusanya amakuru mfatanyije n’abo tuvukana kuko twese twari mu rugo, twagombaga gukoresha ubwenge kugira ngo tubone uko tubaho.”
Murenzi avuga ko bashakaga gukora umushinga uzabungura ariko ukanafasha n’abaturage guhangana n’iki cyorezo, yaba abakiliya, abacuruzi cyangwa abamotari batakoraga mu gihe cya guma mu rugo.
Nyuma nibwo batangije Pozo Delivery ndetse itangizwa ku mugaragaro muri Nzeri 2020, ubu irakora neza ndetse Murenzi avuga ko yagutse kubera ko n’imyumvire y’abanyarwanda ku gutumiza ibintu kuri murandasi yagiye ihinduka.
Ubu Pozo Delivery ni sosiyete ya gatatu nini mu Rwanda itanga serivisi zo kugemura ibiribwa n’ibinyobwa hirya no hino mu gihugu, aho ababitumiza bifashisha application ya ‘Pozo Delivery’, bagatumiza ibyo bakeneye, mu gihe runaka bakabigezwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!