00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko inguzanyo za AXON Tunga zagufasha gukabya inzozi zawe z’ubukire

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 February 2019 saa 04:09
Yasuwe :

Inzobere mu by’ubukungu n’iterambere zigaragaza ko intambwe ya mbere ifasha umuryango, ibigo by’ubucuruzi n’abikorera kwikura mu bukene ari ugukorana n’ibigo by’imari mu kubitsa, kubikuza utibagiwe no kuguza, igihe ufite amafaranga atagira icyo akugezaho.

Gusa hari bamwe bataramenya iryo banga n’abarimenye bahorana ibibazo birimo ‘Nakura hehe inguzanyo, nakorana n’ikihe kigo cy’imari, nakwaka inguzayo imeze gute n’ibindi’.

Ubusanzwe banki n’ibigo by’imari nibyo bifasha abantu kubitsa, kubikuza no kubona inguzanyo ariko amahitamo y’umukiliya, ashingira ku mikorere yabyo, inyungu akuramo, uko bamufata n’ibindi.

AXON Tunga, ni ikigo cy’imari gitangira izo serivisi Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ariko inyinshi zifashisha ikoranabuhanga, abakiliya bakazibona bifashishije telefone, bitasabye gutondayo umurongo, ahubwo konti bafitemo igahuzwa n’iya MTN mobile Money, ukabitsa, ukubikuza ku mu Agent wayo aho ariho hose mu gihugu.

Iki kigo cy’imari kimaze kwigarurira imitima y’abatari bacye kubera serivisi inoze gitanga, gifite konti zirimo iyo kubitsa no kubikuza uko wabyifuza, iyo kwizigamira yunguka 3% n’iyo kwizigamira by’igihe kirekire yunguka 9%, zose zikagufasha guhabwa inguzanyo.

AXON Tunga kandi ifite serivisi y’umwihariko, aho ushobora kubahamagara kuri 5010 cyangwa 0783523748 aho waba uri hose, bitewe n’ingano y’amafaranga ushaka kubitsa cyangwa kubikuza, bakagusanga aho ukorera ubucuruzi bwawe mu rwego rwo kuyongerera umutekano.

Mu gufasha abakorana n’abifuza gukorana n’ibigo by’imari guhitamo icyo bakorana cyangwa ubwoko bw’inguzanyo ibabereye, IGIHE yasuye AXON Tunga, ibaza ubwoko bw’inguzanyo itanga n’inyungu bufitiye abakiliya.

Ubuyobozi bwa AXON Tunga buvuga ko ari ikigo cy’imari buri munyarwanda yibonamo, kinafite n’inguzanyo buri wese yisangamo.

Zirimo ihabwa abantu ku giti cyabo, ihabwa amatsinda y’abantu bari hagati ya 6-10, ihabwa amatsinda y’abari hagati ya 11-30, ihabwa abagize ikibazo gitunguranye n’inguzanyo ku mushahara.

Inguzanyo ihabwa itsinda rito

Ihabwa abishyize hamwe bari hagati ya 6-10 nyuma yo gufungura konti, bakanayizigamiraho ariko bagasabwa gutanga ingwate y’umutungo utimukanwa.

Inguzanyo ihabwa itsinda rigari

Ihabwa abishyize hamwe bari hagati ya 11-30 nyuma yo gufungura konti bakanayizigamiraho. Ifitiye abishyize hamwe akamaro kihariye nk’uko ubuyobozi bwa AXON Tunga bubisobanura.

Buti “Iyo bishyize hamwe bakatwegera, tubaguriza nta ngwate tubatse binyuze muri gahunda dukorana na BDF (Ikigega gitanga ingwate)”

Iyo bamaze gukora amatsinda kuri ubu yitabiriwe cyane n’abagore, bahabwa amahugurwa abafasha kuzakoresha neza inguzanyo bazahabwa. Uko itsinda ryishyura neza inguzanyo ryahawe, ni amahirwe riba ryiyongerera yo kuba ryahabwa inguzanyo yisumbuyeho ubutaha.

Inguzanyo ihabwa umuntu ku giti cye

Iyi ihabwa uwikorera ufitemo konti yizigamiraho igihe yifuza kwagura ibikorwa bye. Ubuyobozi bw’iki kigo cy’imari bubanza kuganiriza uyishaka, bukamugira inama y’ingano y’inguzanyo yafata bitewe n’ubushobozi afite ndetse n’uko umushinga afite uzunguka.

Buti “Iyo dusanze afite ubushobozi turakorana, twasanga ntabwo afite tumugira inama z’amafaranga yafata n’igihe yayishyurira kimubereye cyiza kuko icyo twifuza ni uko uwo dukorana ava ku rwego rumwe akajya ku rundi.”

Inguzanyo y’ingoboka

Ihabwa abakiliya bamaze igihe bakorana na AXON Tunga igihe bahuye n’ikibazo kibasaba amafaranga mu buryo bwihutirwa. Urugero ni nk’ufite ibicuruzwa byaheze muri Gasutamo ashaka kubisorera ngo abicuruze ariko akayabura cyangwa ikindi kintu kimutunguye kandi kimusaba amafaranga adafite. Icyo gihe yegera iki kigo cy’imari kikamufasha, ubucuruzi bwe bugakomeza nta kibazo.

Inguzanyo ku mushahara

Yagenewe abakozi bahemberwa muri AXON Tunga, igihe bifuza kugura ikintu gifite agaciro karuta umushahara. Iyi bashobora kuyaka nk’igihe bifuza kugura imodoka, ikibanza, inzu cyangwa n’ibindi bibafasha kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwa AXON Tunga buvuga ko ‘Inguzanyo z’amatsinda, inyungu ari 2% naho izindi zose ni 1,5% ku kwezi’ ingano yazo ikagendana n’ubushobozi bw’umukiriya ndetse hanagendewe kuburyo umukiliya akoresha konti.

AXON Tunga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2017, ifite umwihariko wo kwimakaza ikoranabuhanga rijyanye na gahunda ya Guverinoma yo kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

Abakozi ba Axon Tunga bakirana umukiliya urugwiro kandi vuba
Axon Tunga imaze kuganwa n'abakiliya benshi
Umukiliya wa Axon Tunga ari gufunguza konti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages