00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Perezida Kagame yahinduye imitekerereze ya Ahmed uyobora icyanya cy’ubucuruzi cya Dubai

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 August 2025 saa 12:21
Yasuwe :

Ahmed Bin Sulayem uyobora Ikigo kigenzura Icyanya cy’Ubucuruzi Mpuzamahanga cya Dubai (DMCC) muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yagaragaje uko Perezida Paul Kagame yahinduye imitekerereze ye mu ishoramari mu gihe nta makuru ahagije yari arifiteho.

DMCC (Dubai Multi Commodities Centre) yashinzwe mu 2002. Icyo gihe yari igize n’abanyamuryango (sosiyete) 28, gusa uko imyaka yagiye ishira yateye imbere mu buryo bugaragarira buri wese. Muri uyu mwaka wa 2025, ifite abanyamuryango barenga 25.000 bo mu bihugu 180 kandi ifite abakozi barenga 90.000.

Mu kiganiro ‘Business With Bartawi’, Ahmed yasobanuye ko urugendo rw’intangiriro ya DMCC rutari rworoshye kuko yashorwagamo amafaranga ariko ntiyaguke, biturutse ahanini ku kuba nta shoramari ryinshi ku Isi ryari rifite imiterere nk’iyi ku buryo yari kuryigiraho.

Yagaragaje ko mu nama zamugiriye akamaro gakomeye mu gihe DMCC yari ikiri nshya, harimo iyarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu 2002 cyangwa mu 2003, ubwo Umukuru w’Igihugu yari yagiye muri UAE kureba ibyo u Rwanda rwayigiraho.

Ati “Hari inama zanyongereye imbaraga. Hari iyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu we. Yabaye mu gihe Perezida w’u Rwanda yasuraga ibikorwa byinshi i Dubai kugira ngo arebe ko yakora ibimeze nka byo i Kigali mu gihugu cye. Ubwo nahuraga na we, nasaga n’urakaye, mfite n’ubwoba kubera ko nari nshinzwe ibikorwa. Umuyobozi wacu yagombaga kuba ahari ariko ntiyari ahari.”

Muri iyo nama, Ahmed yasobanuriye Perezida Kagame n’abandi bitabiriye iyo nama ibikorwa bya DMCC, nyuma yaho bavuga ku bucuruzi bwa diyama, zahabu, argent, ibicuruzwa bisanzwe ndetse n’igorofa ya Almas ifite uburebure bwa metero 360.

Ati “Bishoboke ko hari mu 2002 cyangwa mu 2003. Nyuma yo gusobanura, ntitwari dufite ahacururizwa ikawa. Ntibyari muri gahunda ariko twafashe icyemezo cyo gushyiraho aho kuyibika, ahatangirwa serivisi z’icyayi, tukanagihinga mu buryo bw’umwimerere.”

Ahmed yasobanuye ko icyo gihe, Perezida Kagame yamubwiye ko mu gihe DMCC yazamara kubaka ahazajya hashyirwa icyayi, yazamumenyesha kugira ngo u Rwanda rujye rwohereza i Dubai icyayi cyarwo cyose.

Yagize ati “Nyuma yo gusobanura, Kagame yarambwiye ati ‘Nimumara gutegura aho muzajya mushyira icyayi, muzambwire, nohereze icyayi cyacu cyose’. Naravuze nti ‘Murakoze ku bw’ibyo ariko se kubera iki mushaka kukitwoherereza mu buryo butaziguye’?”

Yavuze ko ubwo yabazaga Perezida Kagame impamvu ashaka kohereza icyayi cy’u Rwanda cyose, kitabanje kunyura mu zindi nzira, ari uko ubusanzwe cyabanzaga kunyura ku cyambu cya Mombasa, cyagera mu mahanga kikitirirwa Kenya.

Ati “Yavuze ngo ‘Kubera ndambiwe ko icyayi cyacu kiva muri Mombasa cyitiriwe Kenya. Nshaka kurinda izina ryacu.’ Iryo ryari isomo. Ntabwo nari mbiziho. Sinari nazi aho u Rwanda ruri ku ikarita. Sinari nzi ko rudakora ku nyanja. Ku batabizi, iyo igihugu kidakora ku nyanja, nta byambu kiba gifite, nta bwikorezi bwo mu mazi. Ntabwo icyayi gitwarwa mu ndege keretse icy’intoranywa.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2025, UAE yari ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi. Mu byoherejweyo harimo amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, igaragaza ko mu 2023/2024, mu Rwanda hasaruwe toni 40.003 z’icyayi, cyinjiriza u Rwanda miliyoni 114,8 z’Amadolari (miliyari 166 Frw).

Muri uwo mwaka, umusaruro w’ikawa y’u Rwanda wageze kuri toni 17.038, urwinjiriza miliyoni 78,7 z’Amadolari (miliyari 113,8 Frw). Mu mahanga hoherejwe toni 16.479.

DMCC ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 25
Ahmed Bin Sulayem yasobanuye ko Perezida Kagame yaguye ibitekerezo bye, abona ko DMCC ikwiye umwanya w'ubucuruzi bw'icyayi
Ubu DMCC ifite ahantu hahariwe ubucuruzi bw'ikawa
DMCC ifite n'ahahariwe ubucuruzi bw'icyayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages