00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wakohereza cyangwa ugatumiza ibicuruzwa muri Expo iri kubera Dubai

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 December 2021 saa 01:30
Yasuwe :

Hashize amezi arenga abiri Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera i Dubai ritangiye. Ni imurikagurisha rizamara amezi atandatu rimurikirwamo ibintu bivuye mu bihugu birenga 190 byaryitabiriye birimo n’u Rwanda.

Expo Dubai 2020 ni imurikagurisha ritanga ibisubizo birambye ku bibazo byugarije isi, aho rihuza imico yo hirya no hino mu bihugu bitandukanye, byose bifite intego imwe yo gushakisha amahirwe ahari mu iterambere ry’ishoramari ndetse n’uburyo ryagera mu bihugu byinshi.

Muri iri murikagurisha ni umwanya mwiza kuri ba rwiyemezamirimo wo kumurikira amahanga ibicuruzwa byabo ndetse no guhura n’abandi bafite imishinga itandukanye yazanye impinduka mu buzima bw’abatuye Isi.

GEX Logistics ni imwe muri sosiyete zikorera mu Rwanda yitabiriye iri murikagurisha aho ifasha abashaka gutumiza cyangwa kohereza ibicuruzwa muri iri murikagurisha riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakabimurikira abantu miliyoni zirenga 20 bazaryitabira kugera muri Werurwe 2022.

Muri serivisi itanga harimo gukurikirana gahunda zose zijyanye no kohereza cyangwa gutumiza ibicuruzwa i Dubai no kongera kubyohereza mu bihugu bitandukanye mu gihe imurikagurisha rizaba rirangiye.

Ifite kandi icyanya cyahariwe ububiko bw’ibicuruzwa cyangwa ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri iri murikagurisha, gusa birashoboka ko iyi sosiyete yanafasha nyir’ibicuruzwa kubibika mu cyanya cyahariwe ubucuruzi muri Dubai cya Jabel Ali Free zone.

GEX Logistics itanga serivisi yo kujyana ibicuruzwa ahabera imurikagurisha ibikuye mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika harimo n’u Rwanda byaba ibica mu nyanja cyangwa mu kirere ndetse ku babishaka ikabubakira site y’aho bazamurikira ibicuruzwa byabo.

Iy sosiyete ikomoka muri Sri Lanka itanga ubufasha bwose bujyanye no kohereza cyangwa gutumiza ibintu mu bihugu bitandukanye ikoresheje ubwato cyangwa indege, igatanga serivisi zo kugenzura site zo kumurikiramo zri muri Expo Dubai 2020 cyo kimwe n’izindi serivisi zitandukanye zirimo gusaba visa ku baje mu imurikagurisha, gushakira abantu hotel zo guturamo n’ibindi.

GEX Logistics ikorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Zambia, Sri Lanka, n’ahandi, aho ukeneye ibisobanuro kuri izi serivisi itanga muri EXPO Dubai 2020 yabandikira kuri email [email protected] cyangwa [email protected] ku bari mu Rwanda.

GEX Logistics itanga ubufasha bujyanye n'ubwikorezi, ububiko, kubaka no kugenzura stand zo muri Expo Dubai 2020
Iyi sosiyete ikorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika harimo n'u Rwanda
Ukeneye ibisobanuro cyangwa ubufasha akoresha email bagahita bamusubiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages