00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukoresheje Airtel Money wakwishyura itike y’indege muri Kenya Airways

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 April 2015 saa 07:56
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gufasha muri serivisi zo kwishyura no kwishyurwa hifashishijwe Airtel Money, Airtel Rwanda yatangije uburyo bwo kwishyura amatike y’indege ya Kenya Airways ukoresheje Airtel Money.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri Airtel Rwanda, Tano Oware yagize ati “Ubu bufatanye n’iyi serivisi bije korohereza abafatabuguzi bose ku rwego rwisumbuye, kuko bagiye kujya babasha kwishyura amatike y’indege ya Kenya Airways igihe icyo aricyo cyose, aho bari hose bifashishije telefoni zabo zigendanwa.”

Yongeyeho ko iyi serivisi igiye kongera umubare w’ibyishyurwa hifashishijwe Airtel Money, ko hashubijwe kandi ibyifuzo by’abafatabuguzi babo kuko ari na byo by’ingenzi cyane k’ubucuruzi bwabo nk’ikigo cy’itumanaho cyita cyane ku byo abafatabuguzi bifuza.

Umuyobozi wa Kenya Airways mu Rwanda, Pauline Kariuki na we yishimiye ubu buryo bushya bwo kwishyura aho yagize ati “Twishimiye guha abakiliya bacu ubundi buryo bwo kwishyura. Abakiliya bacu bahora bakeneye koroherezwa, kwishyura amatike bakoresheje Airtel n’imwe mu nzira yo kuborohereza. Airtel Rwanda igera ahantu kure ndetse no kuri benshi mu gihugu, umuntu wese ukoresha Airtel Money iyi serivisi arayemerewe.”

Umuhango wo gutangiza iyi serivisi kumugaragaro wabereye mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya UTC ahakorera Kenya Airways.

Ubu abafatabuguzi ba Airtel bashobora kwishyura amatike ya Kenya Airways bakanda kuri *182# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Airtel Money ni uburyo bworoshye kandi bwizewe bufasha abafatabuguzi kohererezanya amafaranga hagati ya telefoni zigendanwa, gusaba inguzanyo (Igurize amafaranga), gushyiramo amafaranga yo guhamagara cyangwa gukoresha kuri murandasi (Internet) muri telefoni yawe cyangwa iy’abandi.

Ifasha kandi umufatabuguzi kwishyura amazi no kugura umuriro ndetse no kugura ibicuruzwa no kubikuza ku ma ATM bikorana.

Nk’uko bitangazwa n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ubucuruzi bukorerwa kuri telefoni zigendanwa bumaze kugira agaciro gakomeye mu karere kubera uruhare bwagize mu kwihutisha ihererekanya ry’amafaranga, kuzigama igihe ndetse n’amafaranga ku bantu no mu bucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages