Icyegeranyo gishya ku ihindagurika ry’ ibiciro mu kwezi k’Ukuboza kwa 2014, kiragaraza ko kwasize ibiciro ku masoko bizamutseho 2,1% ugereranije n’Ukuboza kwa 2013 aho ibiciro byari byarzamutseho 3,6%.
Iki cyegeranyo gisanzwe gikorwa buri kwezi n’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe Ibarurisha-mibare mu Rwanda (NISR), kigaragaza uko ibiciro biba bihagaze mu mijyi no mu byaro, ariko ibyo mu mijyi bikaba aribyo bigenderwaho n’igihugu cyose.
Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara tariki ya 10 Mutarama, kigaragaza ko bimwe mu byatumye ibi biciro bizamkukaho 2.1% harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,7%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,7% n’ikiguzi cy’uburezi cyazamutseho 7,4%.
Mu kugereranya ibi biciro n’iby’Ukuboza kwa 2013, iki cyegeranyo kigaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,9%.
Mu kugeranya Ukuboza kwa 2014 n’Ugushyingo kwa 2014, iki cyegerenyo gisanga ibiciro byaragabanutseho 0,3%. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,2% mu kwezi k’Ukuboza.
Iki cyegeranyo kivuga ko mu byaro, mu Kuboza 2014 ibiciro byagabanutseho 1,7% ugereranyije n’Ukuboza kwa 2013, mu gihe ibiciro mu Gushyingo kwa 2014 byari byaragabanutseho 4,9%.
Ibyatumye ibiciro bigabanukaho 1,7% mu Kuboza kwa 2014 ugereranije n’ukwa 2013, iki cyegeranyo cyerekana ko ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 4,2%.
Mu kugereranya Ukuboza kwa 2014 n’Ugushyingo k’uyu mwaka, ibiciro ngo byagabanutseho 1,8%. Iri gabanuka n’ubundi rikagirana isano n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,1%.
Iki cyegeranyo kivuga ko ibiciro byo mu mijyi no mu byaro, bikomatanyirijwe hamwe, Ukuboza kwa 2014 ibiciro byagabanutseho 0,4% ugereranyije n’Ukuboza 2013, bigaterwa n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,2%.



















TANGA IGITEKEREZO