Ubuyobozi wa AQUA Rwanda, bwemeza ko uyu mubavu ukorwa mu bihingwa by’imbuto izakunda n’abaturarwanda ndetse n’abandi kuko babanje kuyigerageza no kureba niba nta ngaruka ishobora kugira ku ruhu rw’uyikoresha.
Umuyobozi wa AQUA Rwanda, Enrico Lalia Morra, avuga ko biteguye guhaza isoko rya hano mu Rwanda no hanze yaho cyane ko bafite ubushobozi bwo gukora amacupa 50 ku munsi arimo aya miligarama 50 n’aya miligarama 100.
Avuga ko iyo urebye amasoko y’ahacururizwa imitako n’amavuta n’ibindi bikenerwa cyane cyane mu mahoteri, usanga ibikorerwa mu Rwanda ari bike ari naho yakuye iki gitekerezo kigamije no kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora uyu mubavu cyavuye ku kuba dushaka kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, abandi bashobora kubikora babinyujije mu mafoto, amashusho n’ubundi buryo ariko twe twahisemo gukora uyu mubavu no kuwushyira ku isoko mpuzamahanga kugira ngo bose bamenye ko ari ikintu gikorerwa mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko ari ishema rikomeye kuba u Rwanda rushyize ku isoko mpuzamahanga umubavu wahakorewe kandi bizatuma n’abandi bashoramari baboneraho.
Yagize ati “Ibi birafungura imiryango no ku bandi bashoramari bashobora kuza bakubakiraho bagakora indi mibavu y’ubwoko butandukanye ikomoka mu Rwanda.”
Isoko mpuzamahanga ry’imibavu ikenerwa ku mwaka rigera kuri miliyari 37 z’amadorali, kuri ubu RDB ivuga ko kuba igihugu cyinjiye ku isoko, bifuza gufasha aba ba rwiyemezamirimo bayikora kugira ngo u Rwanda rubashe guhaza akarere kose.
Mukayisenga Odette, umwe mu baguze kuri uyu mubavu bwa mbere kuri uyu mugoroba yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba ukorerwa mu Rwanda akiwubona ku gifuniko cyawo.
Ati “Najyaga nkoresha indi mibavu ariko numvishe iyi impumuro (Odeur) ukuntu imeze numva ndawukunze cyane.”
Niyifasha Isabelle yakomeje agira ati “Ni ishema ku gihugu cyacu, uyu mubavu nabanje kuwubwirwa n’umuntu nanjye kuko nkunda umubavu nagize amatsiko yo kumenya ibyo ikozwemo n’impumuro yayo kandi nasanze ari umwimerere w’indimu n’amatunda.”
Biteganyijwe ko nyuma yo gushyira ahagaragara iuyu mubavu wa AQUA Rwanda, ukorwa mu ndimu, amatunda n’ibindi, bazajya bakora n’iyindi iri mu moko atandukanye banateganya kandi gutangira gukora amasabune n’amavuta.



















TANGA IGITEKEREZO