Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kiratangaza ko abasora banditse ku musoro wa VAT cyangwa TVA bahawe kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2014 kuba batangiye gukoresha imashini zemewe mu gutanga inyemezabuguzi “EBM”, abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yatangaje ko mu gihe hasigaye iminsi icumi ngo itariki ntarengwa yatanzwe igere ya 31 Werurwe, imibare igaragaza ko abataragura izo mashini bagera kuri 68% mu basora hafi 7,500 banditse muri TVA.
Tusabe asanga abacuruzi barebwa n’ikoreshwa ry’izo mashini batari bakwiye kwirindiriza itariki ya nyuma kuko byazabakururira ingaruka batari biteze. Ikindi ni uko hashize igihe kingana n’umwaka abacuruzi bakangurirwa ikoreshwa rya EBM.
Ku itariki ya 31 Ukuboza nibwo hari hashizweho umunsi ntarengwa wo kuba abacuruzi batangiye gukoresha izo mashini, ariko nyuma y’uko abikorera basabye kongererwa andi mezi atatu kugira ngo babe biteguye neza, RRA yarabibemereye none icyo gihe kigeze ku ndunduro ari hafi 1/3 bamaze gukoresha izi mashini.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko igihe bari bahawe cyari gihagije ko nta yindi nteguza utazaba yatangiye gukoresha iyi mashini guhera itariki ya 1 Mata 2014 hazakurikizwa ibiteganywa n’itegeko.
Inyungu zo gukoresha EBM
Izi mashini zifasha abasora gucunga neza ubucuruzi bwaabo gukora neza ibaruramari, kandi zikabafasha gusangira na RRA amakuru ajyanye n’ubucuruzi ku buryo birinda ibibazo byajyaga bibaho by’inyerezwa ry’umusoro.
Ikindi ni uko ku basora banditse muri VAT igihe baranguye bagacibwa VAT baba bagomba kuyisubizwa, bikoroha kuyibona vuba kuko ayo makuru na RRA iba iyabona.
Itegeko riteganya ko usora munini usabwa gukoresha imashini y’Ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi (EBM) ntayikoreshe ahanishwa ihazabu ingana na miliyoni 20 y’amafaranga y’u Rwanda, naho uwisumbuye we ahanishwa miliyoni 10, uciriritse ahanishwa miliyoni 5 mu gihe umuto ahanishwa ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Tusabe yasabye abasora bose kwirinda kuzagibwaho na biriya bihano kandi abibutsa ko ari byiza kuba bamaze kugura izo mashini mbere y’itariki ya 31 Werurwe 2014, kuko bizabafasha no kubona umwanya wo kuzihugurwaho, bakabasha gutangirana n’ itariki ya 1 Mata 2014 bose bakorera mu buryo bw’umwuga.
Izi mashini zikoreshwa henshi ku isi no mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba naho zirakoreshwa nko muri Tanzaniya na Kenya.
Uku kwezi kwa gatatu abacuruzi basabwa gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bakoreye muri 2013 ku batarabbirangiza.
Abantu bose kandi bireba, RRA ibibutswa kwishyura imisoro yeguriwe uturere irimo ipatanti, umusoro ku bukode bw’amazu n’uw’umutungo utimukanwa. RRA yahawe inshingano zo gukurikirana iyakirwa ry’iyi misoro kugira ngo iyakirire uturere.
Ibijyanye n’aho imenyekanisha rikorerwa kuri iyi misoro mu mirenge ntihahindutse, ariko RRA itangaza ko ari ukwishyura kuri konti z’uturere zafunguwe muri BK mu mashami yayo yose no ku bafatanyabikorwa bayo (BK Agents).



















TANGA IGITEKEREZO