Aba barimo Umunyarwandakazi Liliane Mukabatesi utuye mu Karere ka Warreme mu Bubiligi ugiye gutangiza iduka ricuruza amavuta yo kwisiga afatanyije n’Umunya- Luxembourg, Gilbert Brambach.
Mu kiganiro na IGIHE basobanuye aho bagejeje umushinga biyemeje gukora muri Kigali bakaba bagiye gufungura ubucuruzi bw’amavuta n’ibindi byifashishwa mu kubungabunga ubwiza n’isuku y’uruhu «Produits Cosmétique».
Ubu bucuruzi buzatangizwa mu kwezi kumwe nk’uko Liliane Mukabatesi yabitangaje.
Yagize ati “Mu kwezi kumwe turafungura imiryango y’iduka ryiswe “Liliane Kosmetik” nkaba nteganya no kuzafungura « Institut de beauté» kuko mbifitiye impamyabumenyi, nabyize mu Burayi aho ntuye ubu. Nta gushidikanya ko bizafasha benshi kandi bizaba bifite ubuziranenge, kuko ni cyo twakomeyeho mu kwiga umushinga.”
Yakomeje avuga ko ari ishema kuri we kugira icyo akorera mu gihugu cyamubyaye afatanyije na Gilbert Brambach ukunda u Rwanda cyane.
Gilbert Brambach yashimye uburyo umushinga wabo wakiriwe mu Rwanda asobanura ko ubunararibonye afite mu bikorwa by’ubucuruzi buzabafasha mu kuwushyira mu bikorwa.
Yagize ati “Mfite ibikorwa aho ntuye muri Luxembourg, nkaba mfite imishinga nkuriye ijyanye no guteza imbere ubucuruzi; ubunararibonye mfite buzadufasha muri uyu mushinga kuko twawizeho neza n’ibyo tuzakoresha byizweho cyane ku buryo bujyanye na Afurika by’umwihariko u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Kuri jye u Rwanda ni igihugu kidasanzwe kuhakorera ni iby’agaciro, iyo ndeba iterambere rihari nta kindi nakwifuriza abandi kitari kuza kuhakorera. Ndakeka ko iyi ari intangiriro kuko ndateganya gufungura ibindi bikorwa nzaba nizeho neza byiyongera kuri iki tugiye gutangiza mu kwezi gutaha.”
Ubuzima bwiza, isuku, umutekano, korohereza abashoramari ni bimwe mu bituma abitabira gukorera mu Rwanda barushaho kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.
Biteganyijwe ko ubu bucuruzi buzakorerwa mu nyubako nshya ya CHIC, ahahoze ari ETO Muhima, hafi y’ahakorera ishami rya Banki ya Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO