00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo wa BK ugeze kuri miliyari 477,5 Rwf

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 1 September 2014 saa 09:15
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa umutungo wayo wiyongereye ku kigero cya 34% by’uwo yari isanganywe, biyigeza ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 477.5.
Itangaza umusaruro w’igihembwe cya kabiri cyarangiye kuwa 30 Kamena, BK yatangaje ko yacyungutsemo miliyari 9, 8 Rwf. Kugeza tariki 30 Kamena 2013, umutungo w’iyi banki wari ugeze kuri miliyari 356.3. Mu mwaka wose guhera muri Nyakanga 2013, inguzanyo ziyongereye ku kigero cya 8.8 % zihwanye n’amafaranga agera (…)

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa umutungo wayo wiyongereye ku kigero cya 34% by’uwo yari isanganywe, biyigeza ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 477.5.

Itangaza umusaruro w’igihembwe cya kabiri cyarangiye kuwa 30 Kamena, BK yatangaje ko yacyungutsemo miliyari 9, 8 Rwf. Kugeza tariki 30 Kamena 2013, umutungo w’iyi banki wari ugeze kuri miliyari 356.3.

Mu mwaka wose guhera muri Nyakanga 2013, inguzanyo ziyongereye ku kigero cya 8.8 % zihwanye n’amafaranga agera kuri miliyari 212 z’amafaranga y’u Rwanda, naho amafaranga abakiriya babikije yazamutseho 41.7% agera kuri miliyari 323 Rwf.

Icyicaro cya BK i Kigali (Ifoto/Faustin N.)

Umuyobozi wa BK, James Gatera yavuze ko umusaruro banki yagezeho iwukesha umuhate yashyize mu kugeza serivisi nziza ku bakiriya. Yafunguye amashami menshi kandi itangiza gahunda nshya zo kubagezaho ibikorwa byayo.

Yagize ati “Twafunguye amashami mashya, tugeza ku Banyarwanda gahunda zigezweho zo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe amakarita ya Visa na MasterCard, kandi tubegereza ibikorwa byacu binyuze mu baduhagarariye mu duce hafi ya twose tw’igihugu.”

Yakomeje agaragaza ko BK yamaze kuza ku isonga mu mabanki yo mu Rwanda, hakurikiyeho kugana isoko ryo mu karere.

Gatera yagize ati “Twamaze gufungura ishami muri Kenya kandi turateganya no kwagura tukagera mu bindi bihugu byo mu karere"

Gatera avuga ko BK ihagaze neza mu Rwanda kuko n’ibihembo byinshi bagiye bahabwa bibyemeza. BK yahawe igihembo cya "African Banker" nka banki nziza muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’icya "Euromoney" nka banki y’indashyikirwa mu Rwanda.

Mu myaka ine yikurikiranya, BK yagizwe banki nziza mu Rwanda n’ikigo cya “Emeafinance” ndetse imara imyaka ine nka banki y’umwaka ku bw’ikinyamakuru "The Banker".

Gusa n’ubwo bimeze bityo, Banki ya Kigali ishyirwa mu majwi ko abayiguzamo bishyuzwa inyungu iri hejuru, ariko Umuyobozi ushinzwe imari, John Mugunya, asobanura ko inyungu bayigena bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahuye nazo zirimo n’umuco wo kuzigama utaracengera mu Banyarwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda baramutse bizigamira ari benshi twajya dutanga inguzanyo zikishyurwa ku rwunguko ruri hasi, ariko kuko batari bamenya kwizigamira ari benshi nta mafaranga menshi y’abizigamiye tuba dufite, bituma tubishyuza menshi kuko natwe tuba dufite adahagije ashinganye mu bubiko.”

Uwatse inguzanyo muri BK, atanga inyungu iri hagati ya 17 na 18% ariko iyi banki irateganya kumanura ikagera kuri 15%.

Banki ya Kigali iritegura gushimangira ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga rya internet ku bayigana, bakazajya babasha gukora byinshi bijyanye na serivisi za banki batavuye mu ngo zabo. BK ivuga ko imaze kugira abakiriya 195 366, ikagira abayihagarariye mu gihugu 751.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages