Uru ruganda rwubatswe na Rwanda Mountain Tea Ltd (RMT) ruherereye mu Kagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni uruganda rwiyongereye ku zindi 14 zari zisanzwe mu gihugu nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB).

Umuyobozi w’uruganda, Fred Rwagasana, yabwiye IGIHE ko rugiye kumara amezi abiri rutangiye gushyira icyayi ku isoko, rwohereza toni 81 z’icyayi ku isoko mpuzamahanga buri kwezi ndetse izi toni zikazaba ziyongereye mu gihe cya vuba binyuze mu gukangurira abahinzi kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amababi y’icyayi.

Uruganda rwa Gatare rusanze ku isoko izindi nganda z’icyayi za RMT, nk’urwa Kitabi n’urwa Nyabihu zagiye zihabwa ibihembo byo kuba ku isonga mu kugira icyayi cyiza mu bwiza n’uburyohe, mu marushanwa atandukanye harimo ayo mu karere, Afurika n’isi yose.

Rwagasana yagize ati “Uru ruganda rwatangiye gukora mu Ukuboza 2017. Rwatangiranye ubushobozi bwo kwakira toni 25 z’amababi y’icyayi ku munsi ariko rushobora kongerwamo ibikoresho rukakira toni 70 ku munsi. Ubu twakira toni 15 z’amababi buri munsi, tugatunganyamo icyayi cy’umukara (Black Tea), tukakigurisha hanze y’igihugu.”

Rwagasana yongeyeho ko uru ruganda, rufite imashini zitunganya icyayi zijyanye n’igihe, rukaba rwarubakiye amacumbi abakozi barwo.

Uruganda rwa Gatare rwahaye akazi gahoraho abakozi 200, rugura amababi y’icyayi cy’abahinzi barenga 3700 bibumbiye muri koperative COTHEGA bajyaga bagorwa no kugurisha umusaruro kure ndetse bakagira n’igihombo bitewe n’icyayi cyangirikiraga mu nzira.

Umuyobozi wa COTHEGA, Ntawangundi Fabien, aherutse kubwira IGIHE ko uru ruganda rwaje rukenewe cyane kuko kuva batangira gusarura icyayi mu 2012 bagemuraga umusaruro wose ku ruganda rwa Gisovu ruri mu Karere ka Karongi mu bilometero birenga 60; kuba hari kure byatumaga hangirika toni zigera kuri ebyiri buri kwezi ndetse izigera ku 119 zigeze kwangirika mu mezi atatu abanza ya 2015.

Rwagasana yashimiye Leta yabagejejeho ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi, avuga ko basigaranye ikibazo cy’imihanda mibi bakoresha bajyana umusaruro w’uruganda ku isoko.

Yagize ati “Turashaka kongera umusaruro w’icyayi ku buryo ubushobozi bw’uruganda bwose buzaba bukoreshwa mu gihe kiri imbere. Ubu twasabye Leta ko yaduha ubutaka bwo guhingaho icyayi kandi turakangurira abahinzi b’icyayi kongera umusaruro.”

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano na RMT yo kubaka uruganda rw’icyayi rwa Gatare mu ntangiriro ya 2016 hagamijwe guteza imbere abahinzi b’icyayi no kongera umusaruro.

RMT ni ikigo cy’ishoramari cyatangiye mu 2006, ubu kikaba gifite imigabane mu nganda z’icyayi zirindwi harimo ebyiri nshya yubatse arizo Rutsiro na Gatare Tea Factory naho izindi zose ikaba yarazivuguruye mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi.

Gatare Tea Factory ubu yohereza toni 81 z'icyayi buri kwezi ku isoko mpuzamahanga iciye mu cyamunara y'i Mombasa muri Kenya
Gatare Tea Factory ubu yohereza toni 81 z'icyayi buri kwezi ku isoko mpuzamahanga iciye mu cyamunara y'i Mombasa muri Kenya
Gatare Tea Factory ifite imashini zigezweho zitunganya icyayi
Gatare Tea Factory ifite imashini zigezweho zitunganya icyayi
Uru ruganda rwafunguye imiryango mu Ukuboza 2017
Uru ruganda rwafunguye imiryango mu Ukuboza 2017
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rufite ahantu hanini hazongerwamo ibikoresho rukaba rwatunganya toni 70 z'amababi buri munsi
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rufite ahantu hanini hazongerwamo ibikoresho rukaba rwatunganya toni 70 z'amababi buri munsi
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rufite ibikoresho bigezweho mu gutunganya icyayi
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rufite ibikoresho bigezweho mu gutunganya icyayi
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rwakira toni 15 z'amababi y'icyayi buri munsi
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rwakira toni 15 z'amababi y'icyayi buri munsi