Guhera ku wa 22 Nyakanga 2019, i Gikondo kuri Expo Grounds hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rizasozwa ku wa 11 Kanama 2019. Ryitabiriwe n’abamurika basaba 500 barimo Kinazi Cassava Plant.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Kinazi Cassava Plant, Ishimwe Anne Christine, yabwiye IGIHE ko ‘Turimo kumurika ibikorwa byacu bizwi nk’ifu y’imyumbati nziza y’umwimerere kandi yujuje ubuziranenge’.

Ati “Ni mu rwego rwo gukomeza kugaragariza abanyarwanda ibikorwa byacu, tubibagezaho ku giciro gito cyane ku buryo ubu igiciro gihagaze kuri 300Frw, amafaranga umuntu wese yabasha kwishyura.”

Ishimwe yasobanuye ko mu gihe gishize ifu yigeze kugura 700Frw bitewe n’indwara ya Kabore yibasiye igihingwa cy’imyumbati ariko ubu yabonetse.

Ati “Iyo umusaruro ubonetse bituma natwe tubasha kugabanya ibiciro. Abantu rero batugane hano muri Expo, twabazaniye ya fu iryoshye y’umweru bazi nk’ifu ya Kinazi.”

Yavuze ko kugura ifu ya Kinazi ari no guteza imbere umuhinzi w’imyumbati mu Rwanda kuko uruganda ruyikora rwashyizweho ngo ruteza imbere imbuto y’imyumbati.

Abakozi ba Kinazi Cassava Plant muri Expo 2019 uretse kuba bafasha abayitabiriye kugura iyo fu, banabasobanurira imikorere yarwo, aho rukorera n’ibindi bifuza kumenya.

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rufite ubushobozi bwo gutunganya ifu ingana na toni 7200 ku mwaka ariko rufatanyije n’izindi zitunganya ifu zahaza isoko.

Aho Kinazi Cassava Plant irimo kumurikira ibikorwa muri Expo
Aho Kinazi Cassava Plant irimo kumurikira ibikorwa muri Expo
Uruganda rwa Kinazi rumenyereweho gukora ifu y'imyumbati y'umwimerere
Uruganda rwa Kinazi rumenyereweho gukora ifu y'imyumbati y'umwimerere
Abitabiriye Expo i Gikondo begerejwe na serivisi za Kinazi Cassava Plant
Abitabiriye Expo i Gikondo begerejwe na serivisi za Kinazi Cassava Plant

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]