Tariki 7 Kamena buri mwaka, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuziranenge bw’ibiribwa, buri wese asabwa kugira uruhare mu guharanira ubwo buziranenge.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi, OMS, ritangaza ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge bihitana abantu bagera ku bihumbi 420 buri mwaka.
OMS igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu aribo bibasirwa cyane n’ibi biribwa, kuko abapfa bagera ku bihumbi 125 buri mwaka.
Kugeza ubu imyaka umunani irashize uruganda rwa Kinazi rufite icyicaro mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango rugeza ifu ku banyarwanda n’abanyamahanga.
Uru ruganda rusaba abantu gukomeza gukoresha ifu yarwo ariko banirinda izindi fu bashobora kugura kandi zitujuje ubuziranenge ku buryo byanabaviramo gupfa.
Umuyobozi w’Uruganda, Mbabazi Christian, mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko kugeza ubu uru ruganda ruhagaze neza kuko rwakira umusaruro w’abaturage kuva mu bice bitandukanye by’Amajyepfo mu Turere dutanu, ariko ubu bageze no mu Burasirazuba mu Karere ka Bugesera, aho batangiye gukorana n’abaturage baho bakabagezaho umusaruro.
Ati “Uruganda rufite ubushobozi bwo kwakira toni 120 z’umusaruro w’abaturage ku munsi murumva ko ari mwinshi, ibi byanatumye tuva mu Majyepfo tujya no mu Burasirazuba ariko dukomeje gukangurira n’ibindi bice by’igihugu guhinga imyumbati bakagemurira uruganda, kuko usanga uruganda rugikora ku kigero cya 35% gusa.”
Ubuziranenge buhagaze gute?
Mbabazi yavuze ko ku bijyanye n’ubuziranenge hari byinshi leta yakoze harimo gushyiraho ibigo bishinzwe ubwo buziranenge ku rwego rw’igihugu, ibi bikaba aribyo bigenzura ibyo bakora, bikaba ari nabyo bibaha ibyangombwa.
Ati “Ibyo bigo byose bikorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku buryo bashobora no kuba baguhana mu gihe basanze ukora ibitujuje ubuziranenge cyangwa bakaba banagufungira.”
“Nk’ubu mu gice cyacu cy’abakora ifu hari abandi usanga nabo bakora iy’imyumbati, twe nka Kinazi turi banini ariko hari abandi bato kandi badafite ibyo byangombwa. Abo iyo bakoze nta byangombwa cyangwa nta buziranenge nibwo usanga bakoze ibyo bashatse n’igiciro bakaba bakigira gito, ariko bikarenga aho kuko abantu barya ibintu bihumanye. Tujya tuganira na leta bakatubwira ko babikurikirana kandi nkeka ko uko ibintu biza bizagenda bikosoka.”
Hari ibyago ku muntu warya ibitujuje ubuziranenge
Mbabazi yavuze ko abantu bakwiye kujya bagenzura ifu bagiye kugura, bakareba niba yujuje ibisabwa ndetse ifite n’ibirango bitangwa n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge.’
Ati “Twebwe nk’uruganda ibyo dukwiye gukora turabikora no ku rwego rw’igihugu ni uko, hano mu ruganda dufite itsinda ku buryo nta kintu cyasohoka kitabanje kugenzurwa ko cyujuje ubuziranenge, icyo dusaba abantu ni ukurya ifu yacu ariko bakwiye kumenya ko ushobora kurya ibihumanye bikaba byakugiraho ingaruka.”
Uru ruganda ruvuga ko nubwo rutarabona abantu barwiyitirira ariko hari bamwe bumva ko bashobora kuba bafata ifu ya Kinazi, bakayipfunyika mu bindi bipfunyiko byabo, bakaba bayigurisha ku mafaranga menshi mu mahanga kuko isanzwe ari nziza.
Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri uru ruganda, Ngabonzima Viateur, yavuze ko mu ruganda bagenzura isuku y’abantu, imashini n’ibindi byose.
Ati “Ifu y’uruganda rwa Kinazi yahawe ikirango cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo gitsura ubuziranenge, RSB, twanarenze imbibi ku buryo ifu yacu yemewe n’ikigo cy’Abanyamerika kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, ubu ishobora gucuzwa ku isoko rya Amerika.”
Umuyobozi ushinzwe umusaruro winjira muri uru ruganda, Rutagungira Eve Nicolas, we yavuze ko uruganda rukorana neza n’abaruzanira imyumbati, kuva rwatangira mu 2012.
Kugeza ubu uruganda rwa Kinazi rufite isoko mu Rwanda no ku mugabane w’u Burayi, ibijya hanze bikaba biri ku kigero kirenze 40%, aho ruteganya no kwagura rukajya muri Amerika kuko naho hari isoko rinini.
Uru ruganda rutangaza ko ifu yarwo idakorwamo ubugari gusa, ahubwo ishobora kuvangwa n’andi mafu igakorwamo keke, Capati, Pizza n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO