SKOL Brewery Limited Rwanda ni uruganda rwubatswe mu 2009 rufite intego yo kwenga Hegitolitiro ibihumbi 200 ku mwaka.
Mu 2010 rwengaga hegitolitiro ibihumbi 31 ku mwaka, kuva icyo gihe rwagiye ruzamuka ku kigero cya 37% ku mwaka.
Muri Mutarama 2019 rwafunguye umuyoboro mushya ufungirwamo ibinyobwa, ufite agaciro ka miliyoni $10, rutangaza ko rugiye gukuba kabiri umusaruro warwo.
Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019 rwatangaje ko ibyo bikorwa remezo n’imbaraga z’abakozi byatumye ubu rugeze ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka.
Nyuma yo gushyira umupfundikizo ku icupa ryujuje iyo ngano, Umuyobozi wa SKOL Brewery Limited Rwanda, Ivan Wulffaert, yatunguye abakozi be abakoranyiriza hamwe muri urwo ruganda arabashimira.
Yavuze ko kuba babigezeho ari uruhare rw’abakozi, abakiriya n’abafatanyabikorwa kandi ko abizeyeho ubufatanye mu kurushaho gutera imbere.
Ati “Ndahamya ntashidikanya ko dushingiye ku bufatanye bw’abakozi bacu, abafatanyabikorwa, abageza ibicuruzwa byacu ahantu hatandukanye n’abakiliya bacu tuzakomeza kujya mbere.”
Yavuze ko ibanga bakoresheje ari ugukora ibinyobwa biri mu byifuzo by’abakiliya.
Ati “Icya mbere cyatumye tubigeraho, ni ugukora ibinyobya byiza cyane, ntabwo twongeramo isukari mu nzoga zacu, ni umwimerere ijana ku ijana. Ibanga ni ukuba dufite inzoga nziza za mbere. Icya kabiri ni uko bikorerwa mu Rwanda bigakorwa n’abanyarwanda.”
Yavuze ko mu b’ibanze uruganda rushimira ari Guverinoma y’u Rwanda yorohereza ishoramari, n’abakozi b’abanyarwanda bakorana ubwitange.
Uruganda rwa Skol rwubatswe mu 2009 rutangira imirimo yarwo mu Rwanda mu 2010. Rwenga ibinyobwa ibisembuye birimo; Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canett na Skol Select na Skol Panache idasembuye.
Amafoto: Munyarugerero Gift


















TANGA IGITEKEREZO