00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego Opportunity Bank yafunguye ishami rishya mu karere ka Rubavu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 February 2015 saa 05:46
Yasuwe :

Urwego Opportunity Bank (UOB) yamaze gufungura ishami rishya mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, nyuma yo kubona ko abakiriya baho bari bamaze kwiyongera mu kugana agashami gato kari kahasanzwe.

Ubwo bafunguraga iri shami tariki 20 Gashyantare 2015 ,umuyobozi mukuru wa UOB, Tineyi Mawocha, yavuze ko ubwiyongere bw’abakiriya b’iyi Banki, ari kimwe mu byatumye bafungura iri shami.

Yagize ati “Hano hari ibikorwa by’ubucuruzi byinshi kandi ni no ku mupaka ibyo byose byatumye twiyemeza ko tugomba naho kuhagera. Twari tumaze kugira abakiriya benshi twahaga serivisi ariko nta shami twari dufite.’’

Tineyi yakomeje avuga ko bagorwaga no guha inguzanyo abakiriya babo.

Avuga ko ishami rya Rubavu rero rije gukemura iki kibazo, kandi rikazatuma n’ umubare w’ababagana wiyongera

Yakomeje avuga ko ntawe basubiza inyuma uhereye ku baturage badashobora guhabwa inguzanyo mu yandi ma banki, harimo no kuba bita ku bagore by’umwihariko, aho batanga inguzanyo guhera ku bihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iri shami ryafunguwe mu mujyi wa Rubavu, rizakurikirwa n’andi azafungurwa mu karere ka Karongi no mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali mu minsi iri imbere.

Aya mashami akazagira uruhare mu kongera umubare w’abakiliya babarirwa mu bihumbi 300 iyi banki ifite mu gihugu hose.

Uwamariya Agathe , ni umugore ucuruza ibitenge akaba afite konti muri iyi banki, yemeza ko yamutinyuye kugira umuco wo kwizigamira, kubitsa ndetse no kwaka inguzanyo .

Ati “Maze igihe kitari gito nkorana n’iyi Banki, natangiye mfata ibihumbi makumyabiri, ndi mu itsinda rito , ariko ubu ngeze ku rwego rwo gufata inguzanyo y’amafaranga ibihumbi mirongo ine. Nifitiye ikizere ko mu minsi iri imbere nshobora no kuzafata inguzanyo ya miliyoni kugirango nagure ubucuruzi bwanjye kandi ngashobora kuyishyura.”

Jonathan Gatera, ushinzwe iterambere ry’ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yavuze ko gufungura amashami ahantu hatandukanye ku mabanki bigira uruhare mu kongera ubwizigame mu baturage.

Yavuze ko kuri ubu Banki nkuru y’Igihugu yamaze gushyiraho uburyo ibigo by’imari bitangira mu Rwanda bitazongera guteza igihombo abaturage babibitsamo.

Avuga ko mu Nteko ishinga amategeko harimo itegeko rizashyiraho ikigega kizajya kishingira amafaranga y’abantu, ibigo byose by’Imari bizajya bishyiramo amafaranga, ku buryo haramutse habaye ikibazo, abantu bazajya bahita bahabwa amafaranga yabo. Ibyo bikazafasha kugira ngo ababitsa mu kigo cy’imari batabura amafaranga yabo mu gihe gihombye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages