Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko muri aya masezerano yashyiriweho umukono i Nairoi muri Kenya, kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2017, banki zose zishamikiye kuri Atlas Mara zibyaza umusaruro ikoranabuhanga risanzwe ritangwa na Visa, nka mVisa na Visa Direct, hagamijwe guha abakiriya uburyo bushya kandi bwizewe.
Umuyobozi wa Visa muri Kenya, Andrew Torre, yavuze ko Atlas Mara iri imbere mu gutanga serivisi nziza, mu guhanga udushya na serivisi z’imari zizewe ku Banyafurika benshi aho bari hose.
Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu burafasha Atlas Mara kubyaza umusaruro ibisubizo bitangwa na Visa no mu kwishyurana kandi bufite uruhare runini mu kuzana impinduka mu bucuruzi, kwishyurana hakoreshejwe telefoni no gukwirakwiza serivisi z’imari muri Afurika.”
Mu 2016, Atlas Mara Limited yaguze igice kinini cya Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ihita iyihuza n’igice cy’ubucuruzi muri Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere, BRD Commercial Bank, ihinduka BPR Part of Atlas Mara, banki ya kabiri mu gihugu ifite imari shingiro igera kuri miliyoni $325.
Muri uwo mwaka kandi Visa yatangije ikoranabuhanga rishya mu kwishyurana hakoreshejwe telefoni igendanwa rizwi nka mVisa, ku nshuro ya mbere muri Afurika.
Abantu bakoresha mVisa babasha gukoresha amafaranga bafite kuri konti zabo muri banki mu gihe bishyura ibicuruzwa cyangwa abandi bantu, kuko ku bantu bakoresha umurongo wa VisaNet badasabwa kubanza kugira konti muri banki imwe cyangwa kuba bahuje umurongo w’itumanaho rya telefoni.
Visa Direct nayo ifasha abantu bafite amakarita guhererekanya amafaranga baba bakoresha nka mudasobwa, telefoni, amashami ya banki cyangwa ATM, cyangwa bakaba bayakira aturutse ahantu hatandukanye haba kuri konti zo muri banki cyangwa andi makarita akoreshwa mu kwishyurana.
Umuyobozi Ushinzwe ikoranabuhanga muri Atlas Mara, Chidi Okpala, yagize ati “Mu gutanga serivisi zijyanye n’igihe mu kurushaho kwegereza abantu serivisi z’imari, no kurushaho guha abakiriya serivisi nziza, ni bimwe mu nshingano zacu zikomeye. Mu bufatanye bwacu na Visa, Atlas Mara izabasha gutanga ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya telefoni bikenewe mu kwishyurana bya buri munsi, ku bakiriya bacu muri Afurika.”
Visa Inc. ni ikigo gikomeye mu gutanga serivisi zifashishwa mu guhuza ibigo n’abakiriya babyo, kigakorera mu bihugu bisaga 200, kandi kikagira n’ubushobozi bwo gutambutsa ubutumwa 65 000 bw’ihererekanya ry’amafaranga mu isegonda rimwe.
Atlas Mara Limited yo ni ikigo kigaragara ku isoko ry’imari n’imigabane mu Bwongereza, kikaba gifite intego yo guteza imbere serivisi z’imari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO