00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vision Fund Rwanda yashyizeho ikibuga cy’imikino y’abana b’abakiliya bayigannye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2018 saa 07:23
Yasuwe :

Ikigo cy’imari iciriritse ‘Vision Fund Rwanda’ cyafunguye ku mugaragaro ikibuga cyihariye cy’abana bato ku Muhima, kizajya gikoreshwa igihe ababyeyi babo bagiye kuhasaba serivise zitandukanye.

Vision Fund Rwanda yahoze yitwa Vision Finance Company, ni ishami rya Vision Fund International nayo igenzurwa na World Vision International ikorera mu bihugu 40 byo hirya no hino ku Isi.

Intego y’iki kigo cy’imari ni ugutanga serivise zijyanye n’amafarana n’izindi zisanzwe, ki ku buryo abantu bari mu buzima bubi no kwita ku mibereho myiza y’abana.

Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Vision Fund Rwanda ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, iki kigo cyafunguye ikibuga cyubakiwe abana bato, bakajya bahidagadurira mu gihe ababyeyi babo bagiye kuhashaka serivise.

Umuyobozi Mukuru wa Vision Fund Rwanda, Ross Nathan, yatangaje ko yagize igitekerezo cyo kubaka iki kibuga mu rwego rwo korohereza ababyeyi no gufasha abana kubona ahantu heza bakinira bafite n’umuntu ubitaho.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko ababyeyi baza hano gushaka serivise zitandukanye wenda baje nko mu mahugurwa, ugasanga abana ntibafite ahantu hamwe bashobora kuba bari, bagakomeza batembera hirya no hino. Iki kibuga rero kizajya kibafasha kuba bari hamwe bafite n’umuntu mukuru ubitaho ku buryo ababyeyi nta kibazo bazagira.”

Vision Fund Rwanda ifite abakiliya basaga ibihumbi umunani mu gihugu, 65% ni abagore kuko ari bo yibandaho.

Itanga inguzanyo mu buryo butandukanye zihera ku mafaranga ibihumbi bitanu Frw kugera kuri miliyoni umunani bitewe n’umushinga w’umukiliya ariko cyane cyane ikaba ikorana n’abafite ubushobozi buke kugira ngo bazamuke.

Ikibuga cy’imikino cyubakiwe abana b’abakiliya ba Vision Fund Rwanda
Ababyeyi bishimiye imvune kubona aho abana bazajya bidagadurira
Umuyobozi Mukuru wa Vision Fund Rwanda, Ross Nathan
Abana n'ababyeyi bakase 'cake' bishimira ikibuga cy'imikino bubakiwe
Caroline Tsilikounas wari uhagarariye Vision Fund International mu gufungura ikibuga cy’imikino y’abana
Sean Kerrigan uyobora World Vision Rwanda
Sean Kerrigan uyobora World Vision Rwanda yashimiye Vision Fund Rwanda igikorwa yakoze kigamije gufasha abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages