00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WTO yijeje u Rwanda guhagurukira ibihugu bya Aziya bibangamira ubucuruzi bwa Afurika

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 5 September 2014 saa 07:35
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Roberto Azevêdo, yemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo hakemurwe ibibazo byatumye amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi (trade facilitation agreement) atagerwaho kandi hari ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byari kuyungukiramo.
Aya masezerano aherutse kwemeranyaho i Bali muri Indonesia mu Kuboza 2013 n’ibihugu bigize uyu muryango w’ubucuruzi.
Azervedo yabitangaje mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi (…)

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Roberto Azevêdo, yemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo hakemurwe ibibazo byatumye amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi (trade facilitation agreement) atagerwaho kandi hari ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byari kuyungukiramo.

Aya masezerano aherutse kwemeranyaho i Bali muri Indonesia mu Kuboza 2013 n’ibihugu bigize uyu muryango w’ubucuruzi.

Azervedo yabitangaje mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, ku wa Gatatu mu ruzinduo yagiriye mu Rwanda aho azakomereza mu bindi bihugu bimwe na bimwe agisha inama ngo harebwe uko ibihugu byasohoka muri icyo kibazo.

Umuyobozi wa WTO hamwe na Minisitiri Kanimba- Photo/The New Times

Minisitiri Kanimba avuga ko icyatumye ayo masezerano ya Bali adashyirwa mu bikorwa ari uko u Buhinde bwisubiyeho mu gihe yari agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

U Buhinde muri politiki yabwo yo kwihaza mu biribwa bugura ibicuruzwa ku mafaranga ari hejuru noneho bukabihunika hanyuma bakongera bakabibagurisha ku giciro gito cyangwa bakabyihera ubuntu abakennye.

Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko aho ikibazo kigaragarira cyane ari igihe ibyo bihingwa bahunitse babicuruza ku bihugu by’amahanga ku biciro bito bikazana ubuhungabane mu bucuruzi rusange.

Minisitiri Kanimba ati “N’inaha mujya mubibona aho ibicuruzwa biva muri biriya bihugu bya Asiya byinjira mu Rwanda biri ku biciro bito bigatuma ibikorerwa mu
Rwanda cyangwa ibihingwa bimwe na bimwe bitagurwa kuko ibiciro by’ibituruka mu mahanga ari bito”.

Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko ibyo ari byo byateje ibibazo ku buryo ubu hari kuganirwa uko ibihugu byakumvikana ayo masezerano ya Bali agashyirwa mu bikorwa.

Azervedo nawe yagize ati “Amasezerano ya Bali yari ingenzi ku bihugu bifite ubukungu bukiri ku rwego ruto nk’u Rwanda. Mu Nyakanga twari kuba twaratangiye kuyashyira mu bikorwa ariko ntibyakunze hajemo ibibazo ariko ubu turi kureba uko twabikemura kandi mfite icyizere ko mu byumweru bike kizaba cyakemutse”.

Usibye iki kibazo kandi ngo kuva u Rwanda rwajya muri EAC runafite ikibazo cy’amasezerano rwari rusanzwe rufitanye n’ibihugu bigize WTO avuga ko hari ikigero cy’imisoro ya gasutamo batagomba kujya hejuru ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka hanze kugirango ubucuruzi ntibuhure n’ibibazo by’imisoro iri hejuru.

Minisitiri Kanimba ati “ Ibi byabaye imbogamizi kuko ubwo twajyaga muri EAC twiyemeje kugira amahoro amwe n’ibihugu bigize EAC (common tariff) kandi ugasanga imisoro yaho inyuranye ku bicuruzwa bimwe na bimwe cyangwa iri hejuru y’ibyo rwari twaremeye muri WTO. Icyo ni ikibazo kuko tudashobora kongera kuzamura imisoro ya gasutamo kuko twamaze kubwira WTO ko ku bicuruzwa runaka hari ikigero tutagomba kurenza ubu turi kuganira ngo turebe ikizakorwa mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga dufitanye nabo”.

Iki kibazo ariko ngo gishobora gukemuka u Rwanda rusubiye mu masezerano rwari rwaragiranye na WTO agahuzwa nk’uko amahoro ya gasutamo muri EAC ameze ariko ngo ibyo byakorwa ari uko ibihugu biri muri WTO bitari no muri EAC nta ngingimira bifite.

Ikindi ni uko amahoro ku bicuruzwa bituruka hanze ya EAC aba ashobora gusubirwamo nk’uko bivugwa na Minisitiri Kanimba ugira ati “ubu hari ibiganiro biri gukorwa kugirango mu mwaka wa 2015 azasubirwemo kandi ibyo bizatuma hari ibyo dushobora gukemura kugirango turebe aho bitabangamiye ibindi bihugu tube twahuza ibyo twemeye muri WTO n’amahoro ya EAC”.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi kandi byanavuze ku bijyanye no gushyira mu bikorwa andi amasezerano y’ubucuruzi atandukanye, ibijyanye no kongerera abantu bushobozi cyangwa guha u Rwanda ubafasha mu bya tekiniki. U Rwanda n’uyu Muryango bisanzwe bifatanya aho mu kubaka ubushobozi bw’abakozi ku rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga abakozi ba Minicom na RDB bajya ku cyicaro cy’uyu Muryango i Geneva mu Busuwisi bagahabwa amahugurwa n’ibindi.

Roberto Azevêdo kandi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku mikoranire y’u Rwanda na WTO ndetse n’ayo masezerano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages