Mu gihe Werurwe ari ukwezi kwahariwe abari n’abategarugori, hari abagore bari guhindura urwego rw’ubuhinzi by’umwihariko ubw’ikawa y’u Rwanda, bakayiteza imbere mu buryo bufatika, ari na ko bafasha abandi kurwungukiramo.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi mu 2025 wazamutse ku kigero cya 3%. Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.
Nzungize ni umwe mu bari kugira uruhare rukomeye muri iri terambere. Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko ikawa ari umurage yasigiwe n’ababyeyi.
Yavuze ko uwo murage wo kwita ku ikawa yawukuranye, ariko akaba kuri ubu awuhuza no guhanga ibishya n’icyerekezo kijyanye n’igihe, ndetse agashyira imbere guteza imbere abagore muri uru rwego.
COOPAC Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda gishingiye ku muryango, cyashinzwe mu 2001 ku misozi ikikije Ikiyaga cya Kivu, gishinzwe na Emmanuel Nzungize Rwakagara na Maggie Kagimbanyi.
Icyatangiranye icyerekezo gito, cyaje gukura kiba kimwe mu bigo by’ikawa yihariye bikomeye mu Rwanda.
Kuva yashingwa, COOPAC Ltd yakoranye n’imiryango y’abahinzi barenga 5.300 mu turere dutandukanye.
Iki kigo gishingiye ku ndangagaciro zikomeye zirimo ubuziranenge, kurengera ibidukikije no guteza imbere abaturage.
COOPAC Ltd yabaye ikigo gikomeye mu gutunganya no kohereza mu mahanga ikawa ya Arabica yihariye, ndetse ibona ibyemezo bya Fairtrade na Organic ku ruhando mpuzamahanga.
Yibanda ku guhanga ibishya, ubuziranenge no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.
Igaragara cyane ku buryo ikora bushyira imbere abaturage, aho inyungu zayo zisubizwa mu baturage batuma ikawa iboneka. Igihembwe cy’isarura kiba umwanya wo kuzana impinduka nziza mu mibereho.
Gushyigikira abahinzi byashyizwe imbere, aho bahabwa amahugurwa ku buhinzi bugezweho, ibiciro biboneye kandi bihamye, amahirwe y’akazi ku rubyiruko, ndetse na gahunda zo guteza imbere ubuyobozi bw’abagore.
Ikindi kandi kurengera ibidukikije ni ingenzi mu ntego za COOPAC.
Ikigo gitera ibiti bibarirwa mu bihumbi buri mwaka, kigashyira imbaraga mu kurwanya isuri binyuze mu mirima iteye amaterasi, no kurinda umutungo kamere uri hafi y’Ikiyaga cya Kivu.
Akamaro ku mibereho y’abaturage
Uretse ikawa, COOPAC Ltd igira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage nko gutanga amatungo imaze gutanga inka n’ihene zirenga 3.000, bifasha mu kuzamura imirire n’ubukungu bw’imiryango.
Ikigo kandi gifasha mu burezi n’ubuvuzi binyuze mu kubaka no gusana amashuri, no gutera inkunga ibigo nderabuzima n’amavuriro y’abaturage.
COOPAC Ltd ifite intego yo gukomeza kuba ikigo cy’ikawa gikomeye mu Rwanda, gishingiye ku kurengera ibidukikije, indangagaciro z’umuryango no guteza imbere abaturage.
Iharanira no kuba isoko y’ihumure n’icyitegererezo ku bisekuru bizaza by’abahinzi, ikanamenyekanisha ikawa yo ku Kivu ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!