Sosiyeti Bakhresa Grain Milling (BGM) itunganya ikora ifarini mu gihingwa cy’ingano, iratangaza ko nyuma yo gufungura ishami ryayo mu Rwanda abaturage bahinga ingano bagiye kubona isoko ry’umusaruro wabo.
Iyi sosiyeti ifite icyicaro mu gihugu cya Tanzania ivuga ko izajya igura umusaruro w’ingano z’abahinzi bo mu Rwanda ku giciro cyiza.
Umusaruro w’ingano zagurwaga na BGM umwinshi waturukaga mu bihugu byo hanze.
Mr Julius Ndunga uhagarariye iyi sosiyeti mu Rwanda, avuga ko ari amahirwe ku bahinzi b’ingano bo mu Rwanda, akabasaba gushishikarira kongera umusaruro kuko bazajya bagurirwa mu buryo bwiza.



















TANGA IGITEKEREZO