00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Camellia Tea House, ibiciro bijyanye na Saint Valentin

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 13 February 2013 saa 07:25
Yasuwe :

Mu gihe kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana wa Saint Valentin byegereje, ubuyobozi bwa Camellia Tea House buratangaza ko bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bizagabanyirizwa ibiciro ho 10% ku bazayigana kuri Saint Valentin.
Camellia Tea House itanga kandi serivisi za resitora yatangiye icuruza icyayi nk’uko izina ryayo ribigaragaza, ubu ikaba ifite ubwoko bw’icyayi bugera kuri 40, ubwoko bw’imitobe (juice) bugera kuri 35, ‘burgers’ zitandukanye, amoko 19 ya Pizza, Camellia cut fruits n’amoko (…)

Mu gihe kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana wa Saint Valentin byegereje, ubuyobozi bwa Camellia Tea House buratangaza ko bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bizagabanyirizwa ibiciro ho 10% ku bazayigana kuri Saint Valentin.

Camellia Tea House itanga kandi serivisi za resitora yatangiye icuruza icyayi nk’uko izina ryayo ribigaragaza, ubu ikaba ifite ubwoko bw’icyayi bugera kuri 40, ubwoko bw’imitobe (juice) bugera kuri 35, ‘burgers’ zitandukanye, amoko 19 ya Pizza, Camellia cut fruits n’amoko agera kuri 14 ya Buffet.

Ubu Camellia Tea House itanga serivise zo kugemurira ubukwe, inama, ibirori bya ‘anniversaire’ n’ibindi.

Nshuti Khalid, umuyobozi wa Camellia Tea House, avuga ko ibiteganywa kugabanyirizwa ibiciro ari “King Double burger”, “Chicken Escoloppe”, “Pepper Stake”, “Camellia Cut fruits” na “Camellia Cocktail juice”.

Ashimira ababagana kuko ngo intambwe agenda atera ari bo ayikesha. Avuga ko abatabizi bibwira ko Camellia icuruza icyayi gusa, ariko akabamenyesha ko hari na resitora ifite isuku, serivisi nziza, n’ibiribwa byiza kandi bihendutse ugereranyije n’ahandi.

Nshuti asoza yifuriza abakundana bose kuzagira umunsi mwiza barushaho kuzirikana ku gaciro k’urukundo.

Camellia Cocktail Juice
Camellia Cut Fruits
Chicken Escoloppe
King Double Burger
Pepper Stake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages