00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank niyo yabaye iyambere muri Afurika uyu mwaka

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 18 July 2012 saa 09:51
Yasuwe :

Ecobank yongeye gushyirwa ku mwanya wa mbere muri banki zikora neza kurusha izindi ku mugabane w’Afurika.
Ibi byabaye nyuma y’igikorwa cyo guhitamo banki zitwaye neza kurusha izindi mu gihe kingana n’umwaka ushize ku rwego rw’isi, aho banki zigera kuri 600 zo muri Afurika zarimo zihatana.
Muri iki gikorwa cyo gutanga ibihembo ku nshuro ya 22 cyabereye i Londres mu Bwongereza ku itariki 15 Nyakanga kigategurwa n’ikinyamakuru kizigenza mu byandika ku bukungu Euromoney, Ecobank yabashije (…)

Ecobank yongeye gushyirwa ku mwanya wa mbere muri banki zikora neza kurusha izindi ku mugabane w’Afurika.

Ibi byabaye nyuma y’igikorwa cyo guhitamo banki zitwaye neza kurusha izindi mu gihe kingana n’umwaka ushize ku rwego rw’isi, aho banki zigera kuri 600 zo muri Afurika zarimo zihatana.

Muri iki gikorwa cyo gutanga ibihembo ku nshuro ya 22 cyabereye i Londres mu Bwongereza ku itariki 15 Nyakanga kigategurwa n’ikinyamakuru kizigenza mu byandika ku bukungu Euromoney, Ecobank yabashije kwitwara neza ku yindi nshuro yegukana igihembo cya Banki y’umwaka.

Ni ku nshuro ya kabiri Ecobank itsindiye iki gihembo kuko mu mwaka wa 2011 nabwo yari yabaye iya mbere muri banki zikora neza ku mugabane w’Afurika.

Amarushanwa y’uyu mwaka yatangiye mu kwezi kwa Kane, buri banki ikagaragaza umutungo wayo, udushya yagezeho, urwunguko n’imikorere yayo mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Umuyobozi w’Iki Kinyamakuru Clive Horwood yagize ati: ”Ecobank niyo banki nini kurenza izindi muri Afurika kuko ikorera mu bihugu 33 kuri uyu mugabane. Uburyo bacunga umutungo, n’uburyo amahirwe yo kunguka bigenda byiyongera muri iyi Banki, bituma iguma ku mwanya mwiza", Ati: "Byongeye kandi, ifite hafi miliyari 20 z’amadorali y’Amerika, iri kugenda isatira urugero rw’ubukungu n’imikorere myiza icuruza serivisi zayo.”

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Arnold Ekpe nyuma yo kubona ko banki ayobora yongeye kwegukana umwanya wa mbere, yagize ati: ”Biradushimishije kongera kubona iki gihembo cy’imikorere myiza muri banki zo muri Afurika. Umwaka wa 2011 wabaye uwo kongera imbaraga kwa Ecobank, turashimira cyane iterambere Ecobank yo muri Ghana na Nigeria zimaze kugeraho. Ubu rero turi gushaka kongera iterambere tugeze ho, twongera ikorana buhanga, kandi duteganyiriza ahazaza. Yongera ho ati: ”Ndahamya ko Ecobank igomba kuguma kuri uyu mwanya muri Afurika yo hagati.”

Kugeza ubu Ecobank ikorera muri ibi bihugu by’Afurika aribyo: Afurika y’Epfo, Angola, Benin, Burkina Faso, u Burundi, Cameroun, Cap Vert, Congo (Brazzaville), Congo (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), Côte d’Ivoire, Gabon, Gambie, Ghana, Guinée, Guinée-Bissau, Kenya, Libéria, Malawi, Mali, Niger, Nigéria, Uganda, Repubulika y’Afurika yo hagati, u Rwanda, Sao Tomé et Principe, Sénégal, Sierra Leone, Tanzanie, Tchad, Togo, Zambie na Zimbabwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages