00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ECOBANK niyo yahize izindi banki zo muri Afurika uyu mwaka

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 8 June 2012 saa 11:43
Yasuwe :

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yahembye amabanki ahagaze neza kandi agaragaza ko yigejeje ku iterambere rigaragara, mu nama yahurije ama Banki atandukanye yo muri Afurika mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa 6 Kamena 2012, Banki ya ECOBANK ikaba ariyo yaje ku isonga.
Icyatangaje ni uburyo ECOBANK yabaye iya mbere muri Afurika bitewe n’ibyo imaze kugeraho, byatumye inahabwa igihembo n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amabanki muri Afurika ariwe Omar Ben Yedder.
Umuyobozi wa (…)

Umuyobozi wa Ecobank Ekpe yashimiwe n’abitabiriye aya marushanwa bose uko ari 450.

Aya marushanwa kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Imari wa Djibouti, u Rwanda, Guinea, Senegal, ndetse n’abahagarariye amabanki bavuye mu bihugu bitandukanye by’Afurika no hanze yayo.

Omar ben Yedder yagize ati:”Kuri uyu mugoroba twamenye abikorera ndetse n’ibigo by’imari bihagaze neza, ubukungu bwa Afurika nibwo buzayiteza imbere nk’uko bigaragara ku Isi yose ahantu hatandukanye.

Amabanki yitwaye neza muri buri Karere ni Banki ya Kigali, Attijariwafa, Morocco muri Afurika y’Amajyaruguru, BGFI, Gabon muri Afurika yo Hagati, Rwanda for East Africa, Access Bank, Nigeriya muri Afurika y’Uburasirazuba, Mosambike muri Afurika y’Amajyefpo .Ayo yose kandi n’ubwo ari mu duce dutandukanye tw’umugabane, ariko akorera hamwe ngo ateze imbere Afurika.

Ibihembo bihabwa amabanki bitegurwa n’akanyamakuru gakurikirana amabanki yo muri Afrika (African Banker magazine). Intego ni ugushimira no guhemba Banki iba ifite imikorere myiza no guteza imbere ubukungu. Ibihembo by’uyu mwaka byatanzwe na Mediterranean Smart Cards Company (MSCC), abandi baterankunga ni Banki y’Inganda, Harland ibisubizo ku mari, ECOBANK ya Nedbank ndetse n’ayandi menshi.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ni banki ihuriwe ho n’ibihugu 54 by’Afurika ndetse n’ibindi bihugu 24 bitari ibyo muri Afurika.

Umugambi w’iyi Banki ni uguteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’Umunyafrika, guteza imbere buri Karere ndetse na buri muntu ku giti cye.

Kugirango ibyo bigerweho habaho guteza imbere imishinga itandukanye, hatangwa inguzanyo ku bihugu, ndetse no kubikorera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages