Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi ba Equity Bank muri Village Urugwiro bamugezaho gahunda bafite yo gukorana na Koperative Umurenge SACCO no kuzana ikoranabuhanga mu mikorere yabo.
Umuyobozi Mukuru w’iyi banki Peter Munga avuga ko impamvu yatumye basura Perezida ari ukugira ngo bamugezeho gahunda ihamye yo gukorana na SACCO ndetse n’imikorere mishya bazanye mu gihugu.
Yagize ati: “Twaganiriye na Perezida ku mikorere mishya tuzanye kuko tuzakorana cyane na za SACCO z’imirenge ndetse tumugezaho na gahunda twimirije imbere y’ikoranabuhanga rizagera kuri buri wese. Banki yacu izaba ahanini yibanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza imikorere ndetse no kuyihutisha”.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Amb. Gatete Claver avuga ko iyi banki igiye gufungura ku mugaragaro kandi izanye uburyo bwo gukora budasanzwe.
Gatete ati: “Iyi banki yatangiye gukora kuko yabonye uruhushya mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize kandi yabanje kwigisha abakozi b’Abanyarwanda ibatwara muri Kenya ariko ubu baragarutse. Barateganya ko vuba aha bazaba bafite konti zigera kuri miliyoni kuko mu gihe gito bamaze kugira konti 30 000”.
Guverineri yongeyeho ko banazanye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga kuko bazanye ibyuma byinshi bya ATM kandi no mu maduka na za resitora bazajya bishyura bakoresheje amakarita.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2012, Equity Bank irafungura ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda nyuma y’andi mashami yo hirya no hino mu karere nko muri Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo, aho iri ku mwanya wa mbere mu karere nka banki ikomeye.
Banki y’Abanyakenya ya Equity Bank yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda guhera mu Kwakira 2011; ubu imaze kugira amashami 7 ndetse n’andi 3 azafungura vuba. Imaze kugira konti 30 000 kandi yashoye imari ingana na miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika.
Foto: Urugwiro Village


















TANGA IGITEKEREZO