Events Africa na Illume Creative Studio byateguye imurikabikorwa ngarukamwaka mu myidagaduro iherekejwe n’amoko atandukanye y’amafunguro kuri uyu wa 29 Nzeri 2012 muri Hoteli Serena.
Ni muuri urwo rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni n’amoko y’amafunguro n’ibinyobwa nka divayi bitari bimenyerewe mu Rwanda.
Iki gikorwa cyiswe “September Affair” kizitabirwa n’umubare w’abantu bake batoranyijwe, ariko kikazajya kigaruka buri mwaka muri Nzeri.
Insanganyamatsiko y’uyu muhango ni ‘Kigali Uncorked’, aho amoko anyuranye ya za divayi zengwa n’uruganda Mont Rochelle vineyards rwo mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo zizamurikwa.
Mont Rochelle vineyards rwaje bwa mbere muri Afurika y’Epfo muri 1994, ariko iza kugurwa na nyakwigendera Miko Rwayitare muri 2001, bimugira umwirabura wa mbere mu gutunga imirima (ibikingi) y’ibihingwa byengwamo divayi.
Si ibyo gusa, abitabiriye bazasusurutswa n’umuhanzi umaze kuba icyamamare w’Umunyafurika y’Epfo uririmba injyana ya Jazz witwa Nomfundo Xaluva. Uyu muhanzi yamaze gushyira ahagaragara alubumu yitwa ‘Kusile’ muri uku uku kwezi.
Uyu muhango uzatangizwa ku mugaragaro mu Rwanda n’ubukerarugendo bushingiye k’ubutetsi kandi winjire mu bikora by’ibirori bihoraho.



















TANGA IGITEKEREZO