00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zagabanyirijwe ibiciro by’amashanyarazi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 April 2012 saa 03:28
Yasuwe :

Kuva kuwa 1 Gicurasi 2012, ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi mu masaha ya nijoro biratangira kugabanuka ku nganda, iki kikaba ari kimwe mu bibazo Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo (PSF) rubashije gukemurira inganda.
Ubu kilowate (KW) imwe mu masaha y’ijoro (kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa moya za mu gitondo) izajya ku mafaranga 80 y’u Rwanda ku nganda.
Kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, igiciro ni amafaranga 105 y’u Rwanda kuri KW imwe, nk’uko bisanzwe. (…)

Kuva kuwa 1 Gicurasi 2012, ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi mu masaha ya nijoro biratangira kugabanuka ku nganda, iki kikaba ari kimwe mu bibazo Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo (PSF) rubashije gukemurira inganda.

Ubu kilowate (KW) imwe mu masaha y’ijoro (kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa moya za mu gitondo) izajya ku mafaranga 80 y’u Rwanda ku nganda.

Kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, igiciro ni amafaranga 105 y’u Rwanda kuri KW imwe, nk’uko bisanzwe.

Mu rugendo abagize PSF na EWSA bagiriye muri zimwe mu nganda zikenera umuriro cyane, baganiriye ku ngaruka nziza zizagaragara kuva muri Gicurasi.

Muri uru rugendo, Gerard Mukubu, umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF, avuga ko inganda zisubijwe kuko zakomeje kugaragariza urugaga ko zibangamirwa n’ibiciro byo hejuru zihura nabyo.

Mukubu yagize ati:" Twazanywe no kugira ngo tubabwire igisubizo cy’ibibazo bari bahaye urugaga kijyanye no kuvuga ko umuriro bakoresha ubahenda. Twagiranye imishyikirano na EWSA batubwira uburyo bateganya kugabanya ibiciro by’umuriro ku banyenganda, cyane cyane ku masaha ya nijoro."

Felix Gatanazi, ushinzwe serivisi y’ubucuruzi muri EWSA, aganira na IGIHE, yavuze ko kugabanya ibiciro mu masaha ya nijoro ku nganda bizongera amashanyarazi ku bantu benshi, ko kandi ari mu rwego rwo gushishikariza inganda kurushaho gukora amasaha 24 kuri 24.

Yagize ati:"Amashanyarazi azaba abonetse ku buryo buhagije, ibi biciro bizatuma tubika umuriro ku buryo buhagije."

Claude Mansell, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa MINIMEX, rukora ifu y’ibigori, we avuga ko kugabanyirizwa ibiciro bizatuma barushaho kugemurira n’amahanga. Avuga kandi ko bishobora kuzatuma bagabanya ibiciro ku bicuruzwa byabo.

Yagize ati:"Igiciro cy’umuriro hano mu Rwanda kiri hejuru. Bizongera umubare w’ibyo dukora. Dushobora kutajya hejuru mu biciro mu gihe ibiciro by’umuriro byaba bigabanyijwe."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages