00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abafata abakomesiyisoneri nk’abatekamutwe

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 12 January 2012 saa 04:42
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakomisiyoneri (abaranga) ntaho batandukaniye n’abatekamutwe ngo kuko imikorere yabo iba yuzuyemo uburiganya.
Nshimiyimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali avuga ko abakomisiyoneri abafata nk’ abajura b’ubwenge kubera uburyo batangira kwaka umuntu amafaranga nta kintu kigaragara baramukorera.
Agira ati :’’Bariya bantu ni ibisambo, sinabona uko mbivuga! Baka amafaranga y’ikirenga niyo (…)

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakomisiyoneri (abaranga) ntaho batandukaniye n’abatekamutwe ngo kuko imikorere yabo iba yuzuyemo uburiganya.

Nshimiyimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali avuga ko abakomisiyoneri abafata nk’ abajura b’ubwenge kubera uburyo batangira kwaka umuntu amafaranga nta kintu kigaragara baramukorera.

Agira ati :’’Bariya bantu ni ibisambo, sinabona uko mbivuga! Baka amafaranga y’ikirenga niyo mpamvu mbita abajura b’ubwenge, ntaho bataniye na ba bandi bita abatekamutwe ."

Nshimiyimana avuga ko abakomisiyoneri batagira ukuri mu magambo bavuga ngo kuko hari ubwo akubwira ko inzu ikodeshwa amafaranga ibihumbi 100 waperereza ugasanga ari ibihumbi 80.

ati : " Jye byambayeho, nabaye mu nzu nyishyura ibihumbi 50 kandi nakayishyuye ibihumbi 40, nkurikiranye nsanga ibihumbi 10 ndezaho ari ibya komisiyoneri ."

Uyu mugabo akomeza avuga ko ikindi kintu gituma abita abariganya n’abatekamutwe ari uburyo bashobora kujyana umuntu ahantu agiye kuhagura bakakubwira ibyiza byaho ntibakwereke ibibi nyuma akazasanga amafaranga ye yaragiye arira.

ati :’’ Jye sinjya mbasobanukirwa, iyo ari ahantu ho kugurwa bwo wangira ngo hari imiti babanza gutera umuntu, gusa mbona ari abajura bo mu rwego rwo hejuru."

Kayitesi Justine utuye i Nyamirambo mu mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge nawe avuga ko abakomisiyoneri bameze nk’abatekamutwe ngo kuko iyo muhuye bwa mbere batangira kukwaka amafaranga kandi nta nzu n’imwe barakwereka.

Agira ati :’’Iyo ushaka kugura inzu cyangwa ikibanza bakora uburyo babitinzatinza maze bagatangira kukwaka amafaranga y’ikarita ya telefoni n’ay’ingendo, bakubwira ngo ejo nagiye aha, ejo bundi…"

Kayitesi avuga ko hari ubwo usanga abakomisiyoneri bagonganisha nyir’inzu n’ukodesha bamubwira ko amuha make kandi bamubonera uwa menshi.

Ati :’’ Iyo bigenze bitya nyir’inzu ahita atangira kuriza igiciro cy’inzu ashaka kukunaniza ngo wiyirukane ikitaraganya."

Uyu mubyeyi kandi avuga ko abakomisiyoneri baka amafaranga menshi adasubizwa, bwa mbere baka ayo kuranga nyuma bakazakwaka n’icya kabiri cy’ukwezi bamaze kukwereka inzu.

Ati :’’ Bashobora kukwaka ibihumbi 10 byo kugushakira inzu bayibona bakakwaka angana na kimwe cya kabiri cy’ukwezi."

Aba baturage basaba abayobozi b’utugali n’imirenge kujya bamenya imikorere y’abakomisiyoneri bahatuye, hanyuma abafite amazu nabo bakajya babwira ababagana igiciro nyacyo cy’inzu cyangwa ibibanza byabo.

Ubukomisiyoneri ni ubucuruzi nk’ubundi

Manzi Justin, Umuyobozi w’ ikompanyi Alpha Property Solution ikora iby’ubukomisiyoneri avuga ko ari ubucuruzi nk’ubundi, bo bakaba bacuruza serivisi zirimo kuranga no guhuza.

Agira ati :’’ Nk’uko iyo ikigo runaka cyatanze isoko hari amafaranga adasubizwa abaripiganira babanza gutanga, natwe iyo hari uje atunga tubanza kumwaka 5 000 kugira ngo tumenye ko aduhaye akazi atari ukudutesha umwanya gusa. Aho bitandukaniye ni uko ayo kutwishyura ayakuramo.

Manzi watangiye aka kazi mu 2006 avuga ko abakomisiyoneri barimo amoko abiri, abakorera mu mashyirahamwe cyangwa mu makompanyi n’abikorera ku giti cyabo ntibanakurikize amategeko agenga akazi.
Avuga ko abakorera mu makompanyi azwi cyangwa amashyirahamwe baba bafite amategeko abagenga, bakanagira igitabo kirimo amahame bagenderaho ari nayo babanza kwereka uje abagana kugira ngo nyuma batazagira ibyo bapfa.

ati :’’ Ababikora byemewe n’amategeko bafite amahame bereka uje abagana, yabyemera bagakorana neza nta buriganya cyangwa kubeshyana bibayeho."

Gusa ngo iyo ugize ibyago ugakorana n’abakora uko biboneye ngo nibwo usanga bakwa amafaranga y’ikirenga arimo amatike ya buri munsi.

Manzi avuga ko abakomisiyoneri bakora bizwi, bahembesha mu buryo bubiri, iyo ari inzu yo gukodesha baka 50% kuyo azajya yishyura buri kwezi, yaba ari inzu cyangwa ikibanza aguze bakamwaka 5% cy’ayo atanze akigura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages