Kuwa Gatandatu tariki 18/2/2012, mu Karere ka Huye habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami rya COGEBANQUE rya Huye nyuma y’uko inyubako iyi banki yakoreragamo ivugururiwe.
Imivugururire y’inyubako COGEBANQUE ikoreramo hirya no hino mu gihugu iri mu ngamba nshya iyi banki yihaye mu rwego rwo kugendana n’igihe no gukorera ahantu hasobanutse ndetse no kubaha abakiriya bayo babakirira ahantu hameze neza.
Nyuma yo kuhagera kw’abatumirwa batandukanye, umuhango wo gufungura iri shami wakozwe na Bwana Robert Adam uhagarariye Cogebanque mu Rwanda, ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene.
Mu ijambo rye, Robert Adam yashimiye abaje bose kwifatanya nabo muri iyo mihango. Yavuze ko COEGBANQUE iha agaciro abakiriya bayo kuko batariho na banki itabaho. Yavuze ko iri shami ryatashywe rije rikurikiye andi mashami yamaze gutahwa ndetse bakaba banateganya gutaha andi mashami ari hirya no hino mu gihugu nayo arimo avugururwa.
Uwo muyobozi yatangaje kandi ko COGEBANQUE mu byo ikora nayo yunguka kandi ashimangira ko urwunguko babona nabo barukesha abakiriya ba COGEBANQUE baza bakagana iyi banki bagafata inguzanyo maze bazisubiza bakongeraho n’inyungu ariyo COGEBANQUE yifashisha mu kubaka inyubako zigezweho nk’izi ndetse ikanazifashisha iha n’abandi bakenera amafaranga yo gushora mu mishinga yabo itandukanye. Yijeje abari aho bose ko ikiraje ishinga COGEBANQUE ari icyatuma abayigana batera imbere ari nayo mpamvu ubu COGEBANQUE yashyizeho amoko atandukanye y’inguzanyo aho hari n’inguzanyo ziri gutangwa uyihawe atatswe ingwate.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yashimye ibyo COGEBANQUE imaze kugeza ku Banyarwanda muri rusange n’Abanyehuye by’umwihariko.
Yavuze ko ingengo y’imari y’u Rwanda itarangiza ibibazo by’igihugu idakoranye n’u Rwanda. Yakanguriye abari aho ko bagomba kugira umuco wo kwizigamira mu mabanki by’umwihariko bakagana COGEBANQUE kuko ariyo nzira yonyine yo gukira. Yashimye cyane serivisi yo gutanga inguzanyo batatse ingwate kuko ingwate ariyo yari inzitizi ikomeye yabuzaga abantu gukora ku ifaranga rya banki.
Yasabye kandi abakiriya kuba inyangamugayo bakajya bishyurira igihe inguzanyo baba bahawe na banki. Yagize ati: “Iyo banki iguhaye inguzanyo ntuyishyure uba uhemukiye benshi cyane kuko ayo mafaranga banki iguha iyo uyiyasubije iyaha n’abandi nabo bakagera ku nzozi zabo. Iyo rero ubaye bihemu urumva amahano uba ukoze”.
Umuyobozi w’Akarere yashimye isura nshya COGEBANQUE iri guhesha umujyi wa Huye kuko benshi mu bazamura inyubako zitandukanye baba bahawe inguzanyo n’iyi banki.
Mu migambi mishya COGEBANQUE agence Huye ifite harimo ko inguzanyo zigiye guhabwa abacuruzi batandukanye kandi bakita cyane ku baciriritse, kwihutisha inguzanyo (uwatse inguzanyo azajya ayihabwa mu minsi 7 amaze kuzuza ibisabwa kuko dosiye zizajya zigirwa kuri Agence aho kuba ku cyicaro gikuru) ndetse no gukomeza gufata neza ababagana.
Abafashe ijambo bose basabye ubuyobozi bwa COGEBANQUE gufungura ishami i Nyaruguru kandi bukazajya bufasha abaka inguzanyo zo kubaka amazu gukomorerwa ku nyungu mu gihe imishinga bakoze iba itaratangira kubyara inyungu.


















TANGA IGITEKEREZO