Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics in Rwanda:NISR), igaragaza ko kuzamuka kw’ibiciro byagabanutse, aho muri Mata 2012 byageze kuri 6.95 ugereranije n’ibiciro byari byarazamutse mu mwaka wa 2011 aho byageze ku 8.18.
Abacuruzi bavuga ko hari bimwe mu biribwa byazamutse ibindi bikabura ku isoko. Mu masoko IGIHE yanyarukiyemo arimo irya Kimironko n’ iryo kwa Mutangana mu mujyi wa Kigali, ibiciro bitandukanye ku bicuruzwa bitewe n’ ubwoko bwabyo:Umufuka w’ umuceri w’umutanzaniya w’ ibiro 25 ugura 20.000frw, benshi bavuga ko wazamutse , idebe ry’amavuta y’ubuto ya USA rigura 6000frw, akajerekani k’amavuta y’ubuto ka litiro 5 kava ku 6500frws kakageza 8500frw.
Ku isoko ryo kwa Mutangana Ifu y’ ubugari ni 400 frw, ifu y’ ibigori izwi ku izina rya MAGANJO ituruka mu gihugu cya Uganda ibiro 5 bigura 3500frw, ifu y’Akawunga igura hagati ya 600frw na 700frw ku kiro. Abacuruzi batangarije IGIHE ko baba baranguye umufuka ku giciro kiri hejuru.
Isambaza z’ i Burundi ikiro kigura hagati ya 6000frw na 5800frw, naho amavuta y’amamesa ava i Burundi ahagaze kuri 1200frw ku gace k’ ilitiro muri iri soko ryo kwa Mutangana.
Abacuruzi batangarije IGIHE ko bimwe mu bicuruzwa biva hanze byuriye kubera ko mu bihugu biturukamo naho hari ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa, nk’ i Burundi.
Umwe mu bagore bacuruza indagara yagize ati:” I Burundi bafunze ibicuruzwa biza kuko hari ikibazo cy’ ibiribwa, ntitukibibona isambaza , n’ibiza ntibyemerewe kuza, niyo mpamvu isambaza n’amamesa yaho bihenze”.
Ku mbuto, ngo igiciro kiri hasi ugereranyije n’ibindi. Imaniragaba Didas acuruza imbuto zitandukanye mu isoko ryo kwa Mutangana yagize ati: ”Turangura imbuto ducuruza i Bugande. Kuri ubu ibiciro biri kugabanuka kuko nk’amacunga ava muri afurika y’ Epfo na pome ntibihenze n’ay’inaha ikiro ni 800frw, kimwe n’ibinyomoro ni 100frws, ibiciro ntabwo biri hejuru cyane, ibiva mu Bugande nabyo ntabwo bihenze”.
Yakomeje avuga ko ikibazo ari uko barangura ibintu bike kandi bagasora nk’abaranguye byinshi.
Inyama ziri kugura 1800frw ku kiro cy’ imvange na 2200frw ku kiro kimwe cy’iroti. Abazihaha bavuze ko bamaze igihe bamenyereye ibi biciro.
Mu Karere k’Afurika y’I Burasirazuba, u Rwanda nicyo gihugu gifite izamuka ry’ibiciro riri hasi ugereranije n’ibindi bihugu, Tanzania iri zamuka ry’ibiciro riri ku kigereranyo cya 18.7%, Uganda 20.3% aho yavuye kuri 21.1% muri Mata 2012, na Kenya yageze kuri 13% muri Mata ivuye ku 15.61% muri Werurwe.



















TANGA IGITEKEREZO