00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Ibicuruzwa biva hanze byakuriweho umusoro ntibikwiye kurizwa"

Yanditswe na

Nkurunziza Faustin

Kuya 30 March 2012 saa 01:38
Yasuwe :

Nkusi Mukubu Gerard umuyobozi ushinzwe Ubuvugizi murugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko ibicuruzwa biva hanze byakuriweho umusoro, nk’isukari n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, bidakwiye kurizwa.
Ibi yabitangaje ubwo abakozi ba Leta n’abibigo by’igenga bahabwaga amahugurwa y’iminsi ibiri, ku bijyanye no gukuraho imbogamizi zikunze kugaragara mu gutumiza no kohereza hanze ibicuruzwa; ndetse no kurebera hamwe amahame agenga ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Nkusi Mukubu, avuga ko (…)

Nkusi Mukubu, avuga ko ayamahugurwa azafasha aba bakozi kurushaho kunoza imirimo yabo ndetse no kurushaho gukorana neza n’abo bahuje imirimo bo muri aka karere ka East Africa.

Nkusi Mukubu Gerard

Imbogamizi abatumiza ibicuruzwa bahura nazo

Abatumiza ibicuruzwa hanze ndetse n’ababyohereza, bakunze guhura n’imbogamizi z’uko ibicuruzwa byabo bitinda kubageraho, kwibwa kw’ibicuruzwa byabo, guhagarika imodoka amasaha menshi zizana ibyo bicuruzwa ndetse no kwakwa ruswa kugirango bibashe gutambuka; ibi ariko ngo bikunze kugaragara mu bihugu duhana imbibi bicishwamo ibyo bicuruzwa.

Ikindi kibazo n’uko abanyamahanga bakorera mu Rwanda binubira uburyo imodoka zabo zizana ibicuruzwa mu Rwanda zibuzwa kwinjira mu mujyi wa Kigali mu masaha ya nimugoroba, kubera ikibazo cy’imihanda mito ndetse n’ubwinshi bw’imodoka ziba ziri mu mujyi.

Nkusi Mukubu yasubije iki kibazo, avuga ko bari kwiga uburyo imodoka nini zizana ibyo bicuruzwa, zajya zirekurwa bitewe n’ubwinshi bwazo; kugirango birusheho kugenda neza yavuze ko hari n’imihanda mishya iri guhangwa mu mujyi wa Kigali.

John Bosco Kalisa ashinzwe porogaramu (Programme Officer) muri Trade Mark muri East Africa, yavuze ko aya mahugurwa, azabafasha guca ruswa yagaragara mu mihanda icamo ibicuruzwa biva hanze ndetse n’uburyo bakemura ikibazo cyo gutinda kwabyo kubera iminzani ibanza kunyuzwaho amakamyo mu gupima ibyo zikoreye, aho wasangaga bifata amasaha menshi bategereje ko ibicuruzwa byabo byambuka.

Foto: Nkurunziza

Bamwe mubitabiriye amahugurwa y'iminsi ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages