00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo 40 by’ubucuruzi byo mu Rwanda bigiye gushaka isoko i Burundi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 14 March 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiratangaza ko mu rwego rwo gukomeza kwagurira isoko ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda, cyabateguriye imurikagurisha rizitabirwa n’ibigo 40 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu rizabera i Burundi.
Gahunda yo kumurikira ibikorerwa mu Rwanda ku isoko ryo mu Burundi izatangira ku itariki ya 22 kugera ku ya 25 Werurwe 2013 i Bujumbura, yateguwe na RDB mu rwego rwo kwagura isoko ry’ibigo by’Abanyarwanda bikora ubucuruzi. Igikorwa kizatwara miliyoni zisaga 60 (…)

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiratangaza ko mu rwego rwo gukomeza kwagurira isoko ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda, cyabateguriye imurikagurisha rizitabirwa n’ibigo 40 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu rizabera i Burundi.

Gahunda yo kumurikira ibikorerwa mu Rwanda ku isoko ryo mu Burundi izatangira ku itariki ya 22 kugera ku ya 25 Werurwe 2013 i Bujumbura, yateguwe na RDB mu rwego rwo kwagura isoko ry’ibigo by’Abanyarwanda bikora ubucuruzi. Igikorwa kizatwara miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bigo byatoranijwe nk’uko byatangarijwe abanyamakuru, harimo Inyange Industries, Entreprise Urwibutso, Sulfo Rwanda, Ruriba Clays, Sosoma Industries, BMS, Bralirwa, NPD Cotraco, G-Mart Ltd, Koperative Twihunikire bahinzi ihinga ibirayi n’ibindi.

Jessie Kalisa Umutoni uhagarariye itsinda ry’ibi bigo 40 bizajya i Bujumbura avuga ko imwe mu myumvire igomba guhinduka “Muri aka karere turashaka kumenyekanisha ko no mu Rwanda hari abantu bashoboye gukora ibivuye mu maboko yabo kandi byiza.”

Muhikira Eusebe, Umuyobozi w’Ubucuruzi n’Inganda muri RDB, avuga ko ibi bizagura ubuhahirane mu bukungu. Agira ati “Ibigo by’ubucuruzi by’u Rwanda bigiranye ubuhahirane n’ibindi bigo byo mu bindi bihugu tukagira isoko ryagutse, byatanga akazi ku bantu benshi, igihugu kikarushaho gutera imbere.”

Mu mafaranga u Rwanda rwinjije aturutse mu byagurishirijwe mu masoko y’i Burundi biturutse mu Rwanda mu mwaka wa 2010 yari miliyari imwe, mu 2011 yari miliyari ibyiri na miliyoni ijana na cumi, na ho mu mwaka ushize wa 2012 hinjiye miliyari 4.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages